Ibisiga byahagaritse urugendo rw’indege yavaga i Kigali

Mar 3, 2024 - 06:56
 1
Ibisiga byahagaritse urugendo rw’indege yavaga i Kigali
Ibisiga byahagaritse urugendo rw’indege yavaga i Kigali

Ibisiga byahagaritse urugendo rw’indege yavaga i Kigali

Mar 3, 2024 - 06:56

Sosiyete yo mu Misiri ikora ubwikorezi bwo mu kirere, EgyptAir, yatangaje ko yahagaritse urugendo rw’indege yayo rwavaga i Kigali rugana i Cairo, nyuma y’uko igonganye n’ibisiga.

Uru rugendo rwari rwahawe izina rya MS835 rwahagaritswe ku wa Gatanu tariki 1 Werurwe mu 2024. Ni nyuma y’uko iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 737/800 yari itwaye abagenzi 116, yagonganye n’ibisiga ubwo yari iri guhaguruka ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali ariko itaragera mu kirere.

Nyuma yo kubona iyi mpanuka, umupilote wari utwaye iyi ndege yasubitse urugendo, EgyptAir ihitamo gucumbikira aba bagenzi muri hoteli zitandukanye zo muri Kigali.

Itsinda ry’abakanishi b’iyi ndege ryahise ryihutira gusuzuma niba nta kibazo yagize mbere y’uko ikora urundi rugendo urwo arirwo rwose.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501