Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu birakomeye mu ngabo zaho ibintu bikomeje kuba bibi cyane

Jul 26, 2025 - 05:56
 0
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu birakomeye mu ngabo zaho ibintu bikomeje kuba bibi cyane

Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibintu birakomeye mu ngabo zaho ibintu bikomeje kuba bibi cyane

Jul 26, 2025 - 05:56

Abofisiye bose mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo babujijwe gusohoka igihugu mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi bukeka ko hari abofisiye bashaka guhungabanya umutekano we.

Iri bwiriza ryatanzwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, Lt Gen Banza Mwilambwe Jules tariki ya 22 Nyakanga 2025.

Yagize ati “Guhera uyu munsi, kujya hanze y’igihugu bihagaritswe by’agateganyo ku bofisiye bose kugeza igihe hazatangirwa ibwiriza rishya.”

Lt Gen Mwilambwe yafashe iki cyemezo nyuma y’aho Umujyanama wa Tshisekedi mu bikorwa bya gisirikare, Gen Christian Tshiwewe, n’Umuyobozi w’Ibiro bya gisirikare mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, Gen Franck Ntumba, batawe muri yombi.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa RDC, Augustin Kabuya, tariki ya 15 Nyakanga yatangaje ko Gen Tshiwewe wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za RDC, afungiwe gushaka kwica Perezida Tshisekedi.

Kabuya waganiraga n’abanyamuryango b’iri shyaka, yagize ati “Ntabwo abantu babona uburemere bw’iki kibazo. Umuntu akicara, nyuma yo kuganira n’abo hafi ye, bagategura uko bakwica umuntu, umubyeyi, sekuru w’abana, n’umuntu wa mbere mu gihugu, abantu bakumva ko atabibazwa? Abantu bazima bazi ikibi yakoze, kandi na we ubwe ntabihakana. Bivuze ko yicaye, aravuga ngo agiye kumwica.”

Nubwo impamvu Gen Ntumba afungiwe itaratangazwa, kuva mu ntangiriro za 2025 yavuzweho kuba umwe mu bafite umugambi wo gukura Tshisekedi ku butegetsi. Aya makuru yatumye abakozi b’inzego z’iperereza bamuhozaho ijisho.

Umwe mu bayobozi muri Minisiteri y’Umutekano w’Imbere muri RDC aherutse gutangariza ikinyamakuru Jeune Afrique ko abofisiye benshi bari gukurikiranwa “kubera ko hari ikibazo gikomeye.”

Umukozi w’urwego rw’ubutasi i Kinshasa we yasobanuye ko ubutegetsi bumaze ibyumweru byinshi bwikanga ko hari umugambi wo gukuraho Tshisekedi, ati “Inzego ziri maso, buri wese arakekwa.”

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06