Perezida Paul Kagame yashyizeho abajyanama batandatu mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali
Perezida Paul Kagame yashyizeho abajyanama batandatu mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Kanama, yashyizeho abajyanama batandatu mu nama njyanama y’Umujyi wa Kigali.
Abashyizweho nk’uko bigaragarira mu itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe, barimo Samuel Dusengiyumva usanzwe ari Meya w’Umujyi.
Barimo kandi Dusabimana Fulgence, Flavia Gwiza, Christian Mugenzi Kajeneri, Marie Grace Nishimwe na Jack Ngarambe.
Byitezwe ko aba bajyanama bagomba kwiyongeraho abandi batanu bagomba gutorwa mu turere dutatu tugize Umujyi wa Kigali.
Aba bajyanama 11 ni bo bazitoramo Biro nyobozi y’Inama Njyanama hamwe na Komite Nyobozi y’Umujyi wa Kigali igizwe na Meya wawo na ba Visi Mayor babiri.
Manda y’Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali imara imyaka itanu.







