Perezida Samia yahuje Diamond na Harmonize badacana uwaka

Mar 14, 2024 - 01:47
 0
Perezida Samia yahuje Diamond na Harmonize badacana uwaka

Perezida Samia yahuje Diamond na Harmonize badacana uwaka

Mar 14, 2024 - 01:47

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yahurije hamwe Harmonize na Diamond Platnumz bari bamaze imyaka itandatu badahura kubera inzigo yari iri hagati yabo bombi.

Inkuru yazindukiye mu binyamakuru byo muri Tanzani, ni ukongera guhura kwa Diamond na Harmonize badacana uwaka, aho bapfa ko umwe yahemukiye undi abyita ubufasha.

Aba bahanzi bongeye guhura mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, bahuriye mu birori bidasanzwe bya Iftar byateguwe na Perezida Samia Suluhu, bikaba byabereye mu mujyi wa Dar Es Salaam.32

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza aba bahanzi basuhuzanya kandi ubona ko bishimye cyane bikomeye banaseka

Inzigo yo kudahura kw’aba bahanzi yatangiye muri 2019 ubwo Harmonize yigumuraga kuri Diamond wari umukoresha we. Harmonize yashinjaga Diamond kumuhemukira bikomeye aho ngo ubugome yamukoreye bumeze nko kumujomba ihwa mu rubavu.

Harmonize avuga ko bamuriraga mu mibare, aho nta nyungu yaboneraga muri Label ya Diamond kuko ibyo yakoraga byose (Harmonize) bafataga 60% hanyuma we bakamuha 40% by’ayo yinjije kandi ayo bamuhaga barayamwakaga ngo bakoremo indirimbo.

Ibyo ni byo byatumye Harmonize ahita asezera kuri Diamond gusa yagiye amufitiye urwango rwo ku rwego rwo hejuru.

Nyuma y’amafoto n’amashusho ya Harmonize na Diamond bahuje urugwiro, abafana babo bishimiye kubabona bongeye guhura bakishimana.

T. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 784 525 501