Kigali: Ku Muhima habaye impanuka iteye ubwoba

Aug 8, 2024 - 09:49
 0
Kigali: Ku Muhima habaye impanuka iteye ubwoba

Kigali: Ku Muhima habaye impanuka iteye ubwoba

Aug 8, 2024 - 09:49

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 08 Kanama 2024, Nibwo mu Mudugudu w’Ubumanzi, Akagari ka Rugenge, mu Murenge wa Muhima, ho mu Karere ka Nyarugenge, habereye impanuka y’imodoka ebyiri zagonganye , babiri barimo umwana w’imyaka ibiri bayikomerekeramo bikabije.

Bamwe mu baturage baganiriye na BTN dukesha iyi y bavuze ko iyi mpanuka yabaye yatewe n’ubusinzi bw’umushoferi wari utwaye imodoka , aho yaje ari kumuvuduku mwinshi akagonga indi modoka ikarenga umuhanda.

Ntawukuriryayo Diyonise wabonesheje amaso ye iyi mpanuka yagize ati” Umushoferi yaje afite umuvuduko mwinshi hanyuma agonga indi modoka ayirenza umuhanda yikaraga aribwo yakubise ikibuno cyayo umugenzi wagendaga n’amaguru maze nawe yikubita munsi y’urugo”.

Undi muturage yavuze ko yagize ubwoba bwinshi nyuma yo kubona uwari uhetse umwana agonzwe akagwa igihumure. Ati” Numvishe uruhu runyorosotseho bitewe nuko imodok ayamugonze ndeba ikamuta epfo gusa kubwo amahirwe tugatabarira hafi tukamujishura umwana nubwo yari yakubye ijosi”.

Aba baturage kandi bakomeza bavuga ko babajwe n’imyitwarire y’uyu mushoferi wadandabiranaga kubera inzoga wirinze kugira icyo atangariza itangazamakuru kuko ubwo yagongaga yashatse kubangira amaguru ingata ariko agahita afatwa n’inzego z’umutekano n’abayobozi bakorera mu Kagari ka Rugenge.

Umukobwa wari uvuye guhaha ndetse wari uhetse uyu mwana wakomeretse bigasaba ko ashyirwaho umuti wa serumu n’ubundi bufasha yajyanywe ku bitaro bya Nyarugenge mu gihe umwana yarahetse wari wakubye ijosi akanavirirana amaraso yajyanywe ku bitaro bya CHUK kugirango bitabweho.

Imodoka zagonganye ebyiri harimo imwe yari itwaye abagenzi Nyabugogo berekezaga mu gihugu cya Uganda, y’ubwoko bwa Toyota Carina ifite Pulake RAA 393 D. 

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06