‘Nta byera ngo de’ Hari abarimu bakomeje gushinja Umwalimu SACCO igisa n’igitugu
‘Nta byera ngo de’ Hari abarimu bakomeje gushinja Umwalimu SACCO igisa n’igitugu
Nyuma y’uko Umwalimu SACCO yifurije abanyamuryango bayo Umunsi Mwiza wahariwe Umwarimu binyuze mu itangazo ryashishikarizaga ubufatanye n’imbaraga mu guteza imbere umwuga w’uburezi, hari abarimu bagaragaje ko batabyakiriye neza. Nubwo itangazo ryari rigamije kwifatanya n’abarimu muri uwo munsi mukuru, ku mbuga nkoranyambaga byakurikiwe n’ibitekerezo byerekana ko hari impungenge n’ukutanyurwa ku mikorere ya koperative Umwalimu SACCO.
Mu bitekerezo byatanzwe na Rukundo umwarimu w’imibare, yagaragaje ko yifuza kubona inyungu zigaragara ku bwizigame bwabo, yibaza impamvu buri mwarimu atabona nibura inkunga mu munsi mukuru wabo niyo yaba ibihumbi bitanu 5000 frw yonyine .
Mosses we yavuze ko hari aho abarimu bumva bakandamizwa binyuze mu gukatwa umushahara batabanje kumvikanaho, asaba ko ibyo byahagarara bigakorwa mu mucyo.
Gael na Haragirimana bagarutse ku byo babonye ku Munsi Mukuru wa Mwalimu, aho abahagarariye SACCO bavuga ko abantu bose bemeye kongera ubwizigame ku kigero cya 8% ariko bagahindura impapuro.
Yagize ati : "Hhhhh, narindi ahantu mumunsi mukuru wa mwarimu uhagarariye sacco ati turabaha list abemera 8%basinye barangije ntibazana iyo list ahubwo yikusanyiriza iya attendance ubwo aragenda avuga ngo ni 100/100 byabemeye kongera"
Ibi byatumye hibazwa ku mucyo no ku buryo ibyemezo bifatwa.
Ku rundi ruhande, Rafiki yagaragaje ko serivisi zitangirwa mu mashami amwe zidakwiye, asaba ko abakozi bahabwa amahugurwa ahagije kugira ngo bahindure imikorere, cyane cyane mu bijyanye no gutinda guhabwa serivisi no kudasobanurirwa neza ku nguzanyo. Innocent we yavuze ko abarimu bumva banyunyuzwa bikabije, mu gihe Jean Marie Manzi na Filbert Ufite Imana basabye ko intego ya SACCO yo gufasha abarimu yagaragarira mu bikorwa bifatika, aho kubangamira imibereho yabo.
Hari kandi abibajije niba ibitekerezo by’abarimu byitabwaho koko, nk’uko Amos Walibora yabigaragaje, mu gihe Sam Ngoga we yavuze ko nta bufatanye nyabwo babona, ahubwo bakumva igikorwa cyibanze ari ukubakoresha igitutu.
Nubwo abarimu bishimiye kwizihiza Umunsi Mukuru wa Mwalimu n’agaciro bahabwa mu gihugu, benshi bagaragaje ko batanyuzwe n’uko Umwalimu SACCO yabifurije uwo munsi itabanje gukemura bimwe mu bibazo byabo by’ingenzi. Ibi bigaragaza ko, uretse indamukanyo nziza, abarimu bifuza ko ijwi ryabo ryumvwa, hakabaho ibiganiro byubaka n’ibikorwa bigaragara bibateza imbere.
Twagerageje kuvugisha ubuyobozi bw'Umwalimu SACCO ngo twumve icyo bavuga kuri iki kibazo ariko Ntibyadukundira, turakomeza kugerageza ntihagira icyo badutangariza tuzabagezaho indi nkuru.





