Museveni yakiriye Intumwa z’umuryango RPF-Inkotanyi
Museveni yakiriye Intumwa z’umuryango RPF-Inkotanyi
Perezida Yoweri Museveni ubwo yakiraga abahagarariye RPF-Inkotanyi bitabiriye inama ya NRM
Intumwa z’Umuryango RPF- Inkotanyi ziyobowe n’Umunyamabanga Mukuru, Amb. Wellars Gasamagera, zakiriwe na Perezida Yoweri Museveni wagenwe nk’umukandida ku mwanya wa Perezida mu matora ategerejwe muri Uganda.
Amb. Wellars Gasamagera n’intumwa yari ayoboye bitabiriye inama ikomeye y’Ishyaka National Resistance Movement, NRM riri ku butegetsi muri Uganda, kuva tariki 27-28 Kanama, 2025 kuri Kololo Independence Ceremonial Grounds I Kampala.
Umuryango RPF-Inkotanyi uvuga ko mu ijambo Amb Gasamagera yagejeje ku bitabiriye iyo nama, yavuze ko RPF-Inkotanyi na NRM ihuriye kuri byinshi birimo imitekerereze yo guharanira agaciro ka Africa, ndetse no kwishyira hamwe kw’ibihugu mu karere.
Yavuze ko Umuryango FPR- Inkotanyi ushyigikiye byimazeyo iterambere ry’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) nk’urubuga rwo kwishyira hamwe kw’ibihugu, guteza imbere ubukungu, umutekano n’ubusabane hagati y’abaturage.
Amb. Gasamagera yashimangiye kandi ubushake bwo gukomeza umubano mwiza n’ubucuti hagati ya FPR-Inkotanyi na NRM.
Muri iriya nama niho hatowe abayobozi bakuru ba NRM, aho Perezida Yoweri Museveni yakomeje kuba Chairman ndetse ni na we uzahagararira iryo shyaka mu matora ya Perezida ategerejwe tariki 12 Mutarama, 2026 muri Uganda.
Komite Nyobozi iyobowe na Perezida Yoweri Museveni, Visi Perezida wa Mbere ni Al-Hajji Moses Kigongo.
Hanatowe abandi bayobozi b’ibyo bita League – ishinzwe Amateka iyobowe na Col. (Rtd) Tom Butiime, iy’Abakozi iyobowe na Arinaitwe Rwakajara, iy’abantu bafite ubumuga iyobowe na Mwanje Shafik, iy’abantu bakuze iyobowe na Businge Penina Kabingani, iy’abahoze mu ngabo iyobowe na Lt. (Rtd) Mushabe Moses n’iy’abagore iyobowe na Adrine Kobusinge.





