Polisi n’irondo bafashe umugabo ukekwaho kwiba inka

Aug 20, 2025 - 00:42
 0
Polisi n’irondo bafashe umugabo ukekwaho kwiba inka

Polisi n’irondo bafashe umugabo ukekwaho kwiba inka

Aug 20, 2025 - 00:42

Polisi n’abashinzwe irondo ry’umwuga bafashe umugabo ukekwaho kwiba ikimasa cy’urubamba.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Hassan Kamanzi avuga ko itabwa muri yombi rya Nkurunziza Aphrodis ryabereye mu Mudugudu wa Munini, Akagari ka Remera, Umurenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.

CIP Hassan yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko Polisi ifatanyije n’abashinzwe irondo ry’umwuga bahise bata muri yombi uyu mugabo bamusanganye ikimasa cy’urubamba.

Ati: ”Nibyo yafashwe ubu Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza.”

Umuvugizi wa Polisi avuga ko inka uyu mugabo yafatanywe yasubijwe nyirayo witwa Ntawiheba Jean de Dieu  utuye mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Kinini, Umurenge wa Shyogwe.

CIP Hassan avuga ko Polisi ishimira abaturage bakomeje gutanga amakuru, ikaburira kandi abishora mu byaha by’ubujura kubireka kuko amayeri bakoresha Polisi  imaze kuyatahura, ikabibutsa ko uzajya abifatirwamo wese amategeko azajya akurikizwa.

Ukekwaho iki cyaha afungiye kuri Sitasiyo ya Nyamabuye.

MUNYABARENZI Shalom I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250791091849