Impanuka idasanzwe ihitanye abantu 12 abandi 23 barakomereka bikabije cyane
Impanuka idasanzwe ihitanye abantu 12 abandi 23 barakomereka bikabije cyane
Impanuka y'imodoka yabereye mugace kitwa Jojo mu Karere ka Mbeya muri Tanzania, yahitanye abantu 12 abandi 23 barakomereka ubu bakaba bariho bitabwaho ku kigo nderabuzima cya Ilembo.
Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa gatanu 27 Nzeri 2024, ubwo imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye abacuruzi bari bagiye ku Munada, maze iza gucika kimwe mu cyuma ihita ikora impanuka.
Aya makuru yiyi mpanuka yanemejwe na Muganga w'ikigo nderabuzima cya hitwa Ilembo witwa Dr Philimon Irungi, arinawe yakiriye abitabye Imana ndetse nizo nkomere.
Yagize ati" impanuka ikimara kuba abantu 11 nibo bahise bitaba Imana akokanya, ni mugihe undi yitabye Imana ubwo yari ageze hano kwa muganga, ndetse twanakiriye inkomere 23".
Usibye Muganga watangaje ayo makuru, ntarundi rwego ruravuga kuri iyo mpanuka.
Hamaze iminsi muri Tanzania mu bice bitandukanye haba impanuka zigahitana ubuzima bw'abantu, kuburyo basigaye bavuga ko muri Tanzania hari Icyorezo cy'impanuka z'imodoka.





