i Nyanza umusore yasinze akubita umugabo icupa ahita apfa

Jun 11, 2024 - 01:37
 0
i Nyanza umusore yasinze akubita umugabo icupa ahita apfa

i Nyanza umusore yasinze akubita umugabo icupa ahita apfa

Jun 11, 2024 - 01:37

Umusore witwa Ntaganzwa Steven w’imyaka 20 wo mu karere ka Nyanza akurikiranyweho kwica umugabo amukubise ‘Icupa’ mu musaya.

Byabereye mu murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Kabuga mu mudugudu wa Mirehe.

Uwapfuye yitwa Twagiramungu Theoneste w’imyaka 43 aho yakubiswe icupa mu mutwe.

Amakuru avuga ko Ntaganzwa ubwo yajyaga gukubita uwitwa Ntawigira, nyakwigendera yamubijije ahita amukubita iryo cupa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yavuze ko ukekwa kwica nyakwigendera yari yasinze.

Mayor Ntazinda yagize ati”Ukekwa yari yasinze akubita mu musaya nyakwigendera ahita yikubita hasi ajyanwe kwa muganga arapfa”.

Ukekwa yahise afatwa ajyanwa kuri RIB Sitasiyo ya Nyagisozi kugira ngo akurikiranwe n’amategeko.

N. David I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 788 989 270