Ibihugu bigize NATO byateye utwatsi ibyo kohereza ingabo muri Ukraine

Feb 29, 2024 - 00:13
 0
Ibihugu bigize NATO byateye utwatsi ibyo kohereza ingabo muri Ukraine

Ibihugu bigize NATO byateye utwatsi ibyo kohereza ingabo muri Ukraine

Feb 29, 2024 - 00:13

Ibihugu bitandukanye biri mu muryango wo gutabarana w’u Burayi na Amerika, NATO byateye utwatsi igitekerezo cya Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron, cyo kohereza ingabo ku rugamba muri Ukraine.

Ibihugu by’u Bwongereza, Pologne, Repubulika ya Czech, Finland na Suède byamaganiye kure igitekerezo cyo kohereza ingabo muri Ukraine.

Kuwa Mbere ubwo abagize NATO bari bari mu nama i Paris, Perezida Macron yavuze ko mu gihe biyemeje gufasha iki gihugu nta buryo na bumwe bugomba gushyirwa ku ruhande.

Aha yitsaga ku kuba NATO ishobora koherereza Ukraine ingabo.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Jens Stoltenberg yahise asubiza ko nta gahunda yo kohereza ingabo muri Ukraine ihari.

Ati “Nta migambi ihari yo kohereza ingabo za NATO ku rugamba muri Ukraine.”

Abayobozi b’ibihugu bitandukanye, bagaragaje ko nta gahunda yo kohereza ingabo z’ibihugu byabo muri Ukraine.

Amerika n’ibihugu biri kumwe mu mugambi wo gufasha Ukraine bimaze kohereza miliyari 200 z’Amadorali ya Amerika mu gutera inkunga igisirikare n’ibikoresho bya gisirikare kuva mu 2022 intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine yatangira, icyakora Ukraine ikomeje gutakaza uduce twinshi.

Perezida Macron yatanze igitekerezo cyo kohereza ingabo za NATO muri Ukraine giterwa utwatsi
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268