Aba Wazalendo barashinja MONUSCO/Operation Springbok guta ibirindiro byabo bigafatwa na M23
Aba Wazalendo barashinja MONUSCO/Operation Springbok guta ibirindiro byabo bigafatwa na M23
Abarwanyi ba Wazalendo barashinja Ingabo za MONUSCO zo muri Operation Springbok guta ibirindiro byazo zari zashinze ku misozi ya Murambi mu rwego rwo gukumira inyeshyamba za M23 kuva ku wa Gatatu.
"Twamaganye kuva kuwa Gatatu ko MONUSCO yasigiye ibirindiro byayo bya gisirikare ingabo z’u Rwanda nta muntu n’umwe wigeze atwizera, uyu munsi ku wa Gatanu, itariki ya 9 Gashyantare, bagenzi bacu bagiye aho hantu bazi ko MONUSCO iri ku ruhande rwacu bakomerekejwe n’ingabo z’u Rwanda zari zifite ibi ibirindiro byashyizwe mu misozi ya Murambi ", ibi byatangajwe umurwanyi ukiri muto wo mu mutwe wa Wazalendo.
Umwe mu begereye MONUSCO avuga ko ayo makuru ari ibinyoma, agashimagira ko MONUSCO ishyigikiye Leta ya Congo.
Yagize ati "Ibi ni ibinyoma rwose. MONUSCO ikorana bya hafi na FARDC ishyigikira mu rwego rwa Operation SPRINGBOK mu rwego rwo kurinda Umujyi wa Goma n’Umujyi wa Sake".
Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 9 Gashyantare, saa yine n’iminota 25 , igisasu cyaguye mu Mujyi wa Sake mu gace ka Bikali ariko ntacyo cyangije.
Amakuru aturuka mu gisirikare avuga ko ubu ingabo zirimo kurasa ibirindiro bya M23 muri Nenero, Malehe na Kiuli.





