Ibirura byo muri Ukraine biri kugeragerezwaho uko umubiri w’umuntu warwanya kanseri

Feb 11, 2024 - 05:29
 0
Ibirura byo muri Ukraine biri kugeragerezwaho uko umubiri w’umuntu warwanya kanseri

Ibirura byo muri Ukraine biri kugeragerezwaho uko umubiri w’umuntu warwanya kanseri

Feb 11, 2024 - 05:29

Abashakashatsi bagaragaje ko ibirura byo mu gace ka Chernobyl muri Ukraine, bishobora kuba bifite ubudahangarwa kuri kanseri, ibintu bishobora kugenderwaho hakaba kaboneka uko umubiri w’umuntu ushobora kurushaho kugira ubushobozi bwo kurwanya iyi ndwara.

Abahanga mu byerekeye imibereho y’ibinyabuzima bo muri kaminuza ya Princeton yo muri Leta ya New Jersey, bagaragaje ko ibi birura biba muri aka gace bihura n’imirasire yangiza itera kanseri, inshuro zikubye gatanu ugereranyije n’abantu, ariko bigakomeza kubaho nta kibazo na kimwe.

Ku wa 26 Mata 1986, hari impanuka yabereye mu ruganda rw’ingufu za nucléaire mu gace ka Chernobyl hafi y’Umujyi wa Pripyat muri Ukraine.

Iturika ry’uru ruganda ryatumye aka gace gakwirwa n’imirasire yangiza yikubye inshuro 400 iyasakaye muri Hiroshima, mu ntambara y’Isi ya kabiri.

Kuva iri turika ryabaho, aka gace nta muntu wigeze kongera kugaturamo, uretse inyamanswa nyinshi zagiye zihagaragara. Aba bahanga bavuga ko ibirura bihaba byikubye inshuro zirindwi ibiba mu tundi duce tuhaturiye.

Abashakashatsi bagiye muri aka gace bambika ibirura bimwe ibikomo mu ijosi, mu rwego rwo kumenya aho bijya n’igipimo cy’imirasire yangiza bihura nayo. Banafashe impagararizi (samples) z’amaraso yabyo kugira ngo hazakorwe inyigo y’uko imibiri yabyo ihangana n’iyi mirasire.

Abashakashatsi bavuga ko imibiri y’imbwa n’iy’ibirura, irwanya kanseri mu buryo bumwe n’ubw’iy’abantu. Ubushakashatsi buri gukorwa bushobora kuzagaragaza uburyo umubiri w’umuntu wakongera amahirwe yo kurwanya iyi ndwara hagendewe kuri ibyo birura.

Ibirura byo muri Ukraine, byitezweho kugaragaza uburyo umubiri w'umuntu warushaho kurwanya no guhangana na kanseri
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268