Ibya Kimenyi Yves na Nana Byasubiye irudubi

May 9, 2026 - 17:30
 0
Ibya Kimenyi Yves na Nana Byasubiye irudubi

Ibya Kimenyi Yves na Nana Byasubiye irudubi

May 9, 2026 - 17:30

Nyuma y'iminsi mike Kimenyi Yves na Natacha bahamije urwo akundana,Nana ahise abisubiza irudubi.

Mu minsi ibiri ishize nibwo umugore witwa Natacha benshi bita Nana yavugishije abatari bake ku mbuga nkoranyambaga ubwo yavugaga ko ari mu rukundo na kimenyi yves ndetse agahamya ko banafitanye impanga babyaranye mbere y'uko Kimenyi akora ubukwe na Muyango Claudine.

Kuri iyi live ya Tiktok ubwo yazamuraga Kimenyi nawe yaje kwemeza ko ari umukunzi we wa nyawe kandi ko koko baziranye kuva kera dore ko bagiye banavugwa mu rukundo mu myaka ishize no mu gihe cy'urushako rwa Kimenyi na muyango.

Kuva umunsi aba bombi batangaje iby'urukundo rwabo,abakoresha imbuga nkoranyambaga batangiye kugaragariza Nana ko ari we nkomoko y'isenyuka ry'urugo rwa Muyango ndetse na bamwe mu bari basanzwe babona ikibazo kuri Muyango baramugarukira aho bavugaga ko na Kimenyi ashobora kuba ari inyuma yo gutandukana kwe na Muyango aho bamwe batatinye no gutuka uyu Nana.

Natacha yongeye kwivuguruza ku byo gukundana na Kimenyi Yves

Nyuma y'izo nduru z'abantu benshi biganjemo abakoresha imbuga nkoranyambaga, Natacha wari wahamije ko ari mu rukundo na Kimenyi yaje kugaruka kuri Tiktok akora ikindi kiganiro aho yaje avuga ko ibyavuzwe mu minsi ishize ari ibinyoma kandi ko nta mwana numwe afitanye na Kimenyi Yves.

natacha yanavuze ko uretse n'izo mpanga bavuga hari n'abandi bana batari zo afite cyane ko ngo ubu afite umuryango bityo nta kuri kuri mu byo kubyarana no gukundana na Kimenyi.

Nubwo bimeze uku amakuru avuga ko uyu mugore yagiye avugwa kenshi mu rugo rwa Kimenyi na Muyango cyane ko ngo hari ubutumwa bwagiye butambutswa na Natacha bugaragaza ibimenyetso by'umubano we na Kimenyi Yves.

Natacha uzwi nka Nana yatangaje ko abana b'impanga afite atari aba Kimenyi