Ibya Uganda na Kenya bigeze iwa ndabaga! Twitege intambara?

Nov 14, 2025 - 05:15
 1
Ibya Uganda na Kenya bigeze iwa ndabaga! Twitege intambara?

Ibya Uganda na Kenya bigeze iwa ndabaga! Twitege intambara?

Nov 14, 2025 - 05:15

Hari ku wa 5 Ukwakira 2022 ubwo Gen. Muhoozi, umuhungu wa Museveni yanditse kuri X ko we n’igisirikare yari ayoboye icyo gihe bitabasaba igihe kini mu gufata Kenya. Yanditse ati”Jyewe n’igisirikare nyoboye twafata Kenya mu byumweru bibiri twaba turi I Nairobi” mbere yari yabanje kwandika ko yababajwe na Uhuru Kenyatta kuba utariyamamarije manda ya gatatu mu gihe itegeko nshinga rya Kenya ryemerera Perezida kuyobora Manda ebyiri. Ibi nabyo byafashe nko gusuzugura imitegekere ya Kenya no kuyivogera.

Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni mu gikorwa aherukamo cyo kwiyamamaza yateguje intambara kuri Kenya. Nubwo abanyakenya babifashe nk’imikino bitewe n’impamvu tugiye kureba ariko umuhungu we nawe yigeze guca amarenga ko bashatse gutera Kenya bitarenza ibyumweru bibiri bageze I Nairobi.

Hari ku wa 5 Ukwakira 2022 ubwo Gen. Muhoozi, umuhungu wa Museveni yanditse kuri X ko we n’igisirikare yari ayoboye icyo gihe bitabasaba igihe kini mu gufata Kenya. Yanditse ati”Jyewe n’igisirikare nyoboye twafata Kenya mu byumweru bibiri twaba turi I Nairobi” mbere yari yabanje kwandika ko yababajwe na Uhuru Kenyatta kuba utariyamamarije manda ya gatatu mu gihe itegeko nshinga rya Kenya ryemerera Perezida kuyobora Manda ebyiri. Ibi nabyo byafashe nko gusuzugura imitegekere ya Kenya no kuyivogera.

Icyo gihe Muhoozi yari umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka yakuwe kuri uwo mwanya azamurwa ku ipeti rya Generali agirwa umujyanama wa se mu bya gisirikare.

Se yafashe umwanya asaba imbabazi avuga ko yaganiriye na perezida William Ruto amusaba imbabazi ku magambo yanditswe n’umuhungu we.

 Ibyavuzwe na Gen. Muhoozi na se yabisubiyemo yemye

Ku wa 09 Ugushyingo 2025 Perezida Museveni yavuze ko mu minsi iri imbere abantu bitegure intambara hagati ya Uganda na Kenya.  Museveni yavuze ko inyanja y’Ubuhinde ayifiteho ububasha ariko akibaza impamvu ibicuruzwa bya Uganda bibura aho bica, kuba adafite ubwato bw’intambara ku Nyanja y’Ubuhinde no kuba nta gisirikare cyo mu mazi afite byose agasanga ari impamvu zimwemerera gutera Kenya akiha ububasha ku njyanja kuko Uganda ari igihugu kidakora ku Nyanja.

Museveni ntiyatera Kenya?

Igisirikare cya Uganda nta bushobozi gifite bungana n’ubw’igisirikare cya Kenya ndetse nta gisirikare cyo mu Nyanja Museveni afite, ibintu bigoye gushoza intambara kandi udafite abazayirwana.

Ikindi biroroshye ko Kenya yafunga ibicuruzwa bica ku cyambu cya Mombasa bijya Uganda kuko niho hanyura ibicuruzwa bya Uganda. Ni kenshi igisirikare cya Uganda cyagiye cyoherezwa muri Kenya gufata amasomo, ibintu byerekana ko ku myitozo ntaho ibisirikare byombi bihuriye. Imibare yerekana ko igisirikare cya Kenya kiri ku mwanya wa 83 mu bikomeye ku isi naho Uganda iri ku mwanya wa 88.

Kenya ifite indege z’intambara 131 naho Uganda ifite 43. Kenya ishora ingengo y’imari ya miliyali $1.4 naho Uganda ishyira ingengo y’imari ingana na miliyali $1.1.

Uganda isanzwe yigererezaho ku bihugu igakubitwa inshuro

Turi mu 1978 ku butegetsi bwa Idi Amin yigeze gutera Tanzania. Idi Amin yashakaga gufata ubutaka bwa Tanzania akabwomeka kuri Uganda.Tanzania yararwanye itsinda Uganda muri iyo ntambara yiswe ‘Kagera War’ yashyizweho iherezo muri Kamena 1979.

Ntabwo Tanzania yihanganiye ako gasuzuguro kuko yahise yiyemeza gukuraho ubutegetsi bwa Idi Amin. Julius Nyerere yahise ashyiraho Milton Obote. Julius Nyerere yasabye Kenya ya Arap Moi gufunga inzira zijyana ibikomoka kuri peteroli muri Uganda kugirango ingabo za Idi Amin zibure ibizifasha mu ntambara bityo irangire vuba.

History.com yerekana ko ku wa 11 Mata 1979 Idi Amin yahunze umurwa mukuru wa Kampala nyuma y’uko ingabo zamurwanyaga ‘UNLF’Uganda National Liberation Front bafatanyije n’ingabo za Tanzania bafashe Kampala.

Idi Amin yahungiye muri Libya nyuma akomereza muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ari naho yaguye muri Kanama 2003. Yabaye umunyagitugu utazibagirana kuko mu 1972 yirukanye Abanyaziya bo mu Buhinde na Pakstan basaga 600,000 abaziza ko bafashe ubutaka bw’Abagande bakabwigabiza.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com