Ibyo wamenya kuri filime umukobwa wa George Floyd agiye gushyira hanze ivuga kuri se wishwe urw’agashinyaguro yishwe n'abapolisi ku muhanda
Ibyo wamenya kuri filime umukobwa wa George Floyd agiye gushyira hanze ivuga kuri se wishwe urw’agashinyaguro yishwe n'abapolisi ku muhanda
Nyuma y’imyaka ine umwirabura w’Umunyamerika George Floyd yishwe urw’agashinyaguro, umukobwa we n’umugore we bagiye gushyira hanze filime ivuga kuri uyu mugabo.
Iyi filime yiswe ‘Daddy Changed the World’ iri gukorwaho n’ibigo bikomeye nka Radar Pictures, 8 Queens Film & Media Productions na Night Fox Entertainment ku bufatanye n’umukobwa wa Floyd witwa Gianna Floyd n’uwari umugore banamubyaranye Roxie Washington.