Ibyo wamenya kuri ’zoophilia’, uburwayi butuma abantu basambanya inyamaswa

Feb 4, 2024 - 02:48
 0
Ibyo wamenya kuri ’zoophilia’, uburwayi butuma abantu basambanya inyamaswa

Ibyo wamenya kuri ’zoophilia’, uburwayi butuma abantu basambanya inyamaswa

Feb 4, 2024 - 02:48

Birashoboka ko wagiye wumva inkuru zitandukanye mu Rwanda ndetse no mu mahanga, zivuga ku bantu baguwe gitumo bari gusambanya amatungo nk’ihene, intama cyangwa inka, ukibaza aho umuntu yakuye ibyo byiyumviro byo kurarikira gusambanya itungo bikakuyobera.

Nko ku wa 26 Nzeri 2021, IGIHE yatangaje inkuru y’umugabo wo mu Karere ka Rwamagana watawe muri yombi na RIB kuri Sitasiyo ya Kigabiro, akekwaho gusambanya ihene yari yararagijwe na mugenzi we.

Mu gushaka kumenya icyo abahanga muri siyansi bavuga kuri iyi ngingo, IGIHE yifashishishe inyandiko z’ubushakashatsi zitandukanye, zivuga kuri iyi ngingo dore ko ari n’uburwayi bwo mu mutwe bwiswe ‘Zoophilia’ cyangwa se ‘Bestiality’.

Buterwa n’ibirimo kuba umuntu asanganwe ibibazo byo mu mutwe yatewe n’ihahamuka ry’ibyamubayeho nko gukorerwa ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kugira uburwayi butuma atabasha gukora imibonano mpuzabitsina n’abantu ngo bigende neza.

Ikinyamakuru The Guardian mu 2017 cyatangaje inkuru igaragaza uburyo hari icyuho kinini mu gukora ubushakashatsi kuri ubu burwayi, ku buryo binagoye kumenya ijanisha rya nyaryo ry’abatuye Isi barwaye Zoophilia, nubwo mu bihe bitandukanye hagaragaea inkuru z’abafatwa basambanya inyamaswa.

Ibi binafatwa nk’icyaha gihanirwa n’amategeko mu bihugu bitandukanye.

Muri iyo nkuru hifashishijwe urugero rw’umugabo wari ufite abana babiri n’umugore wakoreweho ubushakashatsi mu 2009, watanze ubuhamya bw’ukuntu mbere yo gushakana n’uwo mugore yari asanzwe afite ibyiyumviro bidasanzwe byo gukora imibonano mpuzabitsina n’ifarashi, ndetse akaba yaranazisambanyaga.

Uwo mugabo yagize ati ‘‘Nkimara gushakana n’umugore, nagerageje kuba umuntu mwiza mara nk’umwaka ntagerageza gukora imibonano mpuzabitsina n’ifarashi. Nyuma y’icyo gihe, sinari nkishoboye kubihisha na gato ku buryo ibyiyumviro nari mfitiye ifarashi byandushije imbaraga, mu gihe umubano n’umugore wanjye wo wari uri kuzamba.’’

‘‘Nagerageje kuba umugabo usanzwe, ariko gukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu biranga. […] nagerageje no kujya nijijisha nkahumiriza kugira ngo nibura nibwire ko umugore wanjye ari ifarashi, ariko nyuma y’igihe gito ntibyari bigikora.’’

Mu 2016 na bwo BBC yatangaje inkuru y’umugabo w’umuganga witwa Cyprian Okoro wari ufite imyaka 55 wo mu Majyepfu y’Uburengerazuba bw’Umujyi wa London, wahamijwe icyaha cyo kureba videwo z’urukozasoni z’abantu basambanya inyamaswa.

Muri ayo mashusho hari harimo ay’umugabo wasambanyaga inzoka, abagore basambanya imbwa, ndetse n’umugore wasambanyaga ifarashi.

Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, National Institute for Health, cyakoreye ubushakashatsi ku baturage bo mu bihugu bitandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga, mu gushaka gutahura icyihishe inyuma yo kugira ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa.

Mu ikorwa ry’ubwo bushakashatsi ababukoreweho babajijwe ibibazo biri mu byiciro bine, birimo icy’imibereho yabo mu gukora imibonano mpuzabitsina, imyumvire yabo ku ngingo yo gukora imibonano mpuzabitsina n’imyamaswa, icyo batekereza ku bivugwa ku mbuga nkoranyambaga kuri iyi ngingo, ndetse n’iby’ubuzima bwabo bwite.

Ubwo bushakashatsi bwashyizwe hanze mu 2019 bwagaragaje ko abafite ibyiyumviro byo gukora imibonano mpuzabitsina bahari ariko bagerageza kubihisha cyane, kuko baba bafite ipfunwe ry’uko batakwakirwa mu muryango mugari ndetse bagatinya ibihano kuko iki gikorwa gifatwa nk’icyaha gihanwa n’amategeko mu bihugu bimwe na bimwe.

Banagaragaje ko bifuza ko gukora imibonano mpuzabitsina n’imyamaswa bikurwa ku rutonde rw’indwara zo mu mutwe, kuko bo babifata nk’uburyo bwabo bw’urukundo nk’uko umuntu akunda undi bakaba banagera ku rwego rwo gushyingiranwa nk’umugabo n’umugore.

Abakoreweho ubushakashatsi kandi bagaragaje ko no mu mikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga, bagenda bareba bagenzi babo batanga ibitekerezo nk’ibyabo bigaragaza ko bafite ibyiyumviro bimwe ku gukora imibonano mpuzabitsina, bagakora amatsinda cyangwa bakaba inshuti mu rwego rwo kumva ko batari bonyine kuko hari abo bahuje ibyiyumviro.

Uburwayi bwo mu mutwe butuma umuntu ashaka gukora imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa (Zoophilia), bushyirwa mu cyiciro cy’indwara zituma abantu bagira ibyiyumviro bitamenyerewe ku gukora imibonano mpuzabitsina, ku buryo bashobora nko gusambanya ibikoresho, ibidukikije, gusambanya ahantu, gusambanya abana bato cyane ndetse n’imirambo n’ibindi (paraphilias).

Umuntu wiyumvamo ibyiyumviro bidasanzwe byo kumva yakora imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa, agirwa inama yo kugana inzobere mu bujyanama bw’imitekerereze akaba yafashwa hagendewe ku makuru y’icyaba cyaramuteye kwiyumva atyo.

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268