Afurika ntikwiye gukomeza gusabiriza icyubahiro n’inyungu zayo ku Mahanga – Perezida Kagame
Afurika ntikwiye gukomeza gusabiriza icyubahiro n’inyungu zayo ku Mahanga – Perezida Kagame
Mu gufungura inama ya Africa CEO Forum 2026 iri kubera i Kigali, Perezida Paul Kagame yasabye Abanyafurika kureka gutegereza amahirwe cyangwa uburenganzira bituruka hanze, ashimangira ko igihe kigeze ngo umugabane wiheshe agaciro kandi uhagurukire kurengera inyungu zawo.
Iyi nama ihuza abayobozi b’ibigo bikomeye, abashoramari, abakuru b’ibihugu n’abafata ibyemezo mu rwego rw’ubukungu, ifatwa nk’ihuriro rikomeye ku mugabane wa Afurika mu bijyanye n’ishoramari n’iterambere ry’ubucuruzi. Uyu mwaka yibanze ku nsanganyamatsiko igira iti “Scale or Fail: Why Africa Must Embrace Shared Ownership”, igaragaza ko Afurika ikwiye gukorera hamwe kugira ngo ishobore guhangana n’ihindagurika ry’isi.
Mu kiganiro cyihariye yagiranye n’abitabiriye iy'inama, Perezida Kagame yavuze ko isi iri mu bihe bishya birangwa n’amarushanwa ya politiki n’ubukungu, ariko agaragaza ko Afurika ikwiye kureba imbere aho kurebera ibibera hanze gusa.
Yibukije ko umugabane wanyuze mu bihe bitandukanye byagize ingaruka ku iterambere ryawo, birimo ubucuruzi bw’abacakara, ubukoloni, intambara n’ibyorezo. Yavuze ko nubwo ibihe bihinduka, ikibazo cy’uko Afurika igira ijambo rito mu biganiro mpuzamahanga gikomeje kuba inzitizi.
Perezida Kagame yabajije impamvu Afurika ikomeza kuba mu mwanya utayoroheye, nubwo ifite umutungo mwinshi n’amahirwe menshi y’iterambere. Yagaragaje ko umugabane ufite ubushobozi bukomeye bw’imirasire y’izuba, amabuye y’agaciro akenewe mu ikoranabuhanga rigezweho, abaturage benshi bakiri bato, ndetse n’isoko rigenda ryaguka ry’abari mu cyiciro cy’abakoresha hagati.
Yavuze ko nubwo ayo mahirwe ahari, ibihugu bikomeye bikomeje guhangana ku mutungo wa Afurika, mu gihe umugabane wo udafite ijambo rikomeye mu kuwugena no kuwubyaza umusaruro uko bikwiye. Yasabye ko Abanyafurika bakwiye gukorera hamwe, bashyira imbere ubufatanye n’ishoramari rishingiye ku mugabane ubwawo.
Yashimangiye ko ikibazo cya Afurika atari ukubura ubumenyi cyangwa ibitekerezo, ahubwo ari ukubura gushyira mu bikorwa ibyo yiyemeje no kwigira hamwe. Yagize ati: “Hari byinshi tuzi kandi tuvuga, ariko hakenewe ibikorwa bifatika birenze amagambo.”
Mu butumwa bwe, Perezida Kagame yavuze ko “Igitutu n’ihindagurika by’isi bishobora kuba amahirwe yo kongera kubaka imbaraga za Afurika, kuko bishobora kuyibutsa ko igomba kwihagararaho.” Yagaragaje ko umugabane ukwiye kugira ubushobozi bwo kuvuga uti “oya” iyo inyungu zawo ziri mu kaga.
Yasoje ashimangira ko ejo hazaza h’Afurika kazaterwa n’ubushake bw’abayituye bwo guhindura umutungo kamere n’ubushobozi bw’abaturage mo imbaraga z’ubukungu n’iza politiki. Yavuze ko “Afurika ifite byinshi bitarabyazwa umusaruro uko bikwiye, kandi ni inshingano z’abayituye kubikora.”
Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure




