Yajyanwe kwa muganga igitaraganya kubera penalite ya napoli yanzwe
Yajyanwe kwa muganga igitaraganya kubera penalite ya napoli yanzwe
Umugore yateye Ibyuma umugabo we ubwo yinubiraga icyemezo cya VAR ku ikosa ryagombaga gutanga igitego ajyanwa kwa muganga igitaraganya
Ni mu mukino wahuzaga ikipe ya Atlanta na Napoli yo mu butaliyani aho muri uyu mukino hakozwe ikosa ryagombaga gutanga penaliti yashoboraga kuvamo igitego nyamara VAR yifashishwa mu kwemeza no guhakana amakosa mu mikino ikomeye ikaza kugaragaza ko nta kosa rya penalite ryakozwe.
Ibi byaje kutagwa neza uyu mugabo warebaga uyu mukino kuri televiziyo iwe murugo maze mu mujinya mwinshi byose abyegeka kuri televiziyo ye mu intonganya nyinshi zivanze n'amagambo akomeye cyakora umugore we wari hafi ye ananirwa kwizera ko ari igitego abuze cyamutera ibi byose.
Nyuma yo kutizera ko amagambo ava mu kanwa k'umugabo we yari akomotse kuri penalite yanzwe, uyu mugore we yaketse ko ashobora kuba Ari kwitwaza VAR agafatirana akaba Ari kumubwiriramo ariwe atuka maze atangira kumwadukira akora ibidakorwa amutera umukasi.
Mu intonganya nyinshi umugore w'uyu mugabo yitotombeye uyu mugabo amuteragura umukasi,umujinya mwinshi nawe utuma afata icyuma akimujomba kenshi kugeza umugabo atangiye kuva cyakora kubw'amahirwe Inzego z'umutekano zabashije gutabara umugore ajyanwa gukurikiranwa naho uwakomerekejwe ajyanwa kuvuzwa.





