Icyateye urupfu rwa rwa Papa Francis Vatican yagitangaje
Icyateye urupfu rwa rwa Papa Francis Vatican yagitangaje
Umuyobozi mu Biro bishinzwe Ubuzima n’Isuku muri Leta y’Umujyi wa Vatican, Dr. Andrea Arcangeli, yatangaje ko urupfu rwa Papa Francis rwatewe na ’Stroke’, yakurikiwe no kujya muri koma, ndetse no guhagarara kudasubirwaho k’umutima n’amaraso.
Ibi byagaragaye muri raporo yasohowe na Dr. Andrea ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, nyuma y’isuzuma ryizewe ryakozwe.
Nk’uko raporo z’abaganga zibigaragaza, Papa yari asanzwe arwara indwara z’ubuhumekero, umuvuduko w’amaraso ndetse na diabete yo ku rwego rwa II.
Urupfu rwe rwemejwe hifashishijwe uburyo bwo gupima umutima bwitwa ’electrocardiographic thanatography’. Dr. Andrea Arcangeli, yatangaje ati "Ndemeza ko icyateye urupfu, nkurikije uko mbizi kandi mbifitiye ubushishozi, ari icyavuzwe haruguru."
Urupfu rwa Papa Francis rwatangajwe mu gitondo cyo kuri wa Mbere wa Pasika Saa 7:35 aho Cardinal Kevin Farrell yashyize hanze itangazo rivuga ko Papa “yasubiye mu ngoro ya Data”.





