Ifaranga rizarikora! Dore ibisobanuro byukurikiranyweho kwica umugore we urwagashinyaguro yatanze
Ifaranga rizarikora! Dore ibisobanuro byukurikiranyweho kwica umugore we urwagashinyaguro yatanze
Uko ukurikiranyweho kwica urw’agashinyaguro umugore we abyisobanuraho
Umugabo wo mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera ukurikiranyweho kwica umugore we amutemye akajugunya umurambo mu musarani, yemera icyaha; akavuga ko yabitewe no kuba yari yamwimye amafaranga yari yamwatse.
Amakuru dukesha Ubushinjacyaha bw’u Rwanda, avuga ko uyu mugabo yakoze iki cyaha tariki 17 Ukwakira 2024, aho yabanaga n’umugore we mu Mudugudu wa Kaguna mu Kagari ka Rulindo, Umurenge wa Musenyi.
Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye Dosiye ye hirya y’ejo hashize tariki 30 Ukwakira 2024, bwahise buyiregera Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo.
Source: RADIOTV10





