Igisirikare cy’Amerika cyavuze ko drone nibura 28 zahanuriwe hejuru y’inyanja y’umutuku

Mar 11, 2024 - 00:28
 0
Igisirikare cy’Amerika cyavuze ko drone nibura 28 zahanuriwe hejuru y’inyanja y’umutuku

Igisirikare cy’Amerika cyavuze ko drone nibura 28 zahanuriwe hejuru y’inyanja y’umutuku

Mar 11, 2024 - 00:28

Ingabo zishyize hamwe zikomoka muri Amerika, Ubwongereza n’Ubufaransa zemeje ko zaburijemo ibitero by’urukurikirane by’indege nto zitagira abapirote zikoreshwa mu ntambara zizwi nka drone byagabwe n’aba Houthi bihwihwiswa ko baterwa inkunga na Iran.

Igisirikare cy’Amerika cyavuze ko drone nibura 28 zahanuriwe hejuru y’inyanja y’umutuku mu gitondo cyo ku wa gatandatu.

Igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika n’ingabo bafatanyijwe, bavuze ko amakuru yemezaga ko icyo gitero simusiga cyari guteza akaga gakomeye igihe cyashyirwa mu bikorwa ku mato y’ubucuruzi”.

Minisiteri y’ingabo y’Ubwongereza yavuze ko ubwo bwato bwayo n’inshuti zo mu mahanga basubije inyuma icyo igitero cya ‘drone’ z’aba Houthi, kandi ko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo hagire icyangirika.

Ubwato bw’intambara bw’Ubufaransa hamwe n’indege z’intambara zabwo na byo byahanuye ‘drone’ enye, biburizamo igitero cyari kwibasira ubutumwa bwa gisirikare bwo mu nyanja bw’Uburayi, n’ubwato butwara imizigo burimo gukururwa n’ubundi bwato mu kigobe cya Aden.

Aba Houthi bavuze ko bari bagambiriye kurasa ku bwato Propel Fortune bw’ubucuruzi, ndetse no ku mato amwe y’Amerika y’intambara.

Ibi bitero byatangiye inyuma y’aho intambara hagati ya Israel na Hamas itangiriye ku wa 7 ukwakira 2023.

Aba-Houthi batangaje ko bashigikiye Hamas kandi ko bazarasa ubwato ubwo ari bwo bwose buzaba bugiye muri Israel.

Ntibizwi neza nimba amato yose amaze guterwa yarariho yerekeza muri iki gihugu.

Mu Gushyingo , bafashe ubwato bavuze ko bwari ubw’ibicuruzwa bwa Israel.

Ubusanzwe aba Houthi ni umutwe w’inyeshyamba z’aba-Islam b’aba-Shia ba Yemen, bazwi nka Zaidis. Izina ry’uno mutwe rishingiye ku wawushinze, witwaga Hussein al Houthi.

Uno mutwe washinzwe mu ntangiriro z’umwaka 1990, ukaba wari uzwi kw’izina rya Ansar Allah ugenekereje “Abanywanyi b’Imana”, barwanya ruswa ku ngoma y’umuyobozi wicyo gihe wayoboraga gihugu , Ali Abdullah Saleh.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06