Donald Trump uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse amateka ubugira kabiri

Dec 13, 2024 - 05:23
 0
Donald Trump uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse amateka ubugira kabiri

Donald Trump uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanditse amateka ubugira kabiri

Dec 13, 2024 - 05:23

Cedric Donald Trump uherutse gutorerwa kuba Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagizwe umuntu w’umwaka wa 2024 n’ikinyamakuru Time Magazine, gisanzwe gishyira hanze umuntu waranze umwaka kurusha abandi.

Ni ku nshuro ya kabiri Trump agizwe umuntu w’umwaka, dore ko ari nako byari byagenze mu 2016 ubwo yatorerwaga kuyobora Amerika ku nshuro ya mbere.

Muri uyu mwaka, Trump yongeye gutorerwa kuyobora iki gihugu cy’igihangange ariko unarangwa n’ibindi bibazo bitandukanye birimo kurokoka urupfu inshuro ebyiri, ibyatumye avugwa cyane mu itangazamakuru.

Time Magazine yashyize hanze ikiganiro kirekire yagiranye na Donald Trump kigaruka ku matora, abimukira, ibibazo byo mu Burengerazuba bw’Isi ndetse no muri Ukraine.

Uyu mugabo yishimiye kugirwa umuntu w’umwaka wa 2024, ati “Ni iby’agaciro gakomeye cyane kongera gutoranywa ku nshuro ya kabiri, ndumva ubu ari bwo ndushijeho kugikunda kurusha mbere.”

Kenshi mu mwaka wabayemo amatora ya Perezida muri Amerika, uwatowe ni na we ukunze guhabwa iki gihembo kuko ari nako byari byagenze kuri Joe Biden na Barack Obama bari baherutse guhabwa icyo gihembo.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06