Rwamagana: Abajura bishe abazamu babiri bari guhigishwa uruhindu

Jul 31, 2025 - 09:59
 0
Rwamagana: Abajura bishe abazamu babiri bari guhigishwa uruhindu

Rwamagana: Abajura bishe abazamu babiri bari guhigishwa uruhindu

Jul 31, 2025 - 09:59

Inzego z’umutekano zikorera mu Karere ka Rwamagana zatangiye iperereza ku bantu batari bamenyekana bishe abazamu babiri ndetse bakaniba amafaranga n’amakaziye 350 ku bacuruzi babiri.

Ubu bujura bwabaye mu ijoro ryo ku wa 30 Nyakanga 2025, mu Mudugudu wa Mareba mu Kagari ka Nyarukombe mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana.

Aba bajura bateye ahantu habiri baranguza ibyo kunywa, umucuruzi umwe bamutwaye amakaziye 150 n’amafaranga ibihumbi 600 Frw, undi bamutwara amakaziye 200 ndetse banasiga bishe abazamu babiri baharindaga barimo umusaza w’imyaka 72 n’undi mugabo w’imyaka 42.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yavuze ko ububiko bw’inzoga bwibwe ari bubiri buturanye ndetse ko n’abazamu babiri baburindaga bishwe.

Ati “Twabimenye mugitondo ahagana Saa Kumi n’Ebyiri ko abazamu babiri barara kuri Depot y’inzoga babishe, twahageze rero koko dusanga abo bagabo babiri bombi babishe. Umwe afite igikomere ku mutwe, ku gutwi no mu musaya, bigaragara ko hari ikintu bamukubise, undi nta gikomere afite.’’

Gitifu Muhamya yavuze ko imirambo bayijyanye ku bitaro bya Rwamagana kugira ngo ikorerwe isuzuma mbere yo kuyishyingura. Uyu muyobozi yasabye abaturage kurushaho kugira amakenga ku muntu wese babona aho batuye kandi bakabona batamusobanukiwe neza.

Yavuze ko kandi bagiye gukaza amarondo kugira ngo bakumire ibyaha nk’ibi byicirwamo abantu, asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, yavuze ko ubu bujura koko bwabaye ndetse inzego z’umutekano zahise zitangiza iperereza kugira ngo abakoze ubwo bwicanyi bamenyekane kandi babiryozwe.

Áti “Mugitondo cyo kuri uyu munsi tariki ya 31 Nyakanga twahawe amakuru ko hari abantu babiri bishwe, Polisi yagiyeyo isanga koko abo bantu bishwe hanabaye n’ubujura. RIB yahageze itangira iperereza andi makuru aramenyekana nyuma y’iperereza.’’

Ubuyobozi bwihanganishije imiryango yabuze ababo, kuri ubu inzego z’umutekano zikaba ziri ahabereye ubu bwicanyi ari na ko hari gukorwa iperereza.

BYIRINGIRO Innocent I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 781 327 06