Abantu 23 nibo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu
Abantu 23 nibo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu
Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru bwatangaje ko abantu 23 ari bo byamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’ubwato yabereye mu kiyaga cya Kivu.
Mu ma saa tanu yo ku wa Kane tariki ya 3 Ukwakira ni bwo ubwato bwa MV Merdi bwavaga i Minova muri Teritwari ya Kalehe bujya i Goma bwakoreye impanuka muri metero nka 700 uvuye ku cyambu cya Kituku.
Kugeza ubu ntiharatangazwa icyaba cyarateye iyi mpanuka bijyanye no kuba iperereza ku ntandaro yayo rigikomeje.
Guverineri wungirije w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Commisaire Divisionnaire Ekuka Lipopo Jean-Romuald, yatangaje ko abantu 23 ari bo byahise bimenyekana ko baguye muri iriya mpanuka; na ho 58 batabarwa bakiri bazima mbere yo kujyanwa mu mavuriro atandukanye yo mu mujyi wa Goma.
Uyu mutegetsi yunzemo ko ibicuruzwa bitandukanye byari bitwawe na buriya bwato byarohamye.
Icyakora hari impungenge z’uko umubare w’abaguye muri iriya mpanuka ushobora kwiyongera, kuko amakuru avuga ko bwari butwaye abagenzi babarirwa muri 300.







