Igisubizo cya Perezida Kagame ku mubano w’u Rwanda na Amerika

Feb 4, 2024 - 02:50
 0
Igisubizo cya Perezida Kagame ku mubano w’u Rwanda na Amerika

Igisubizo cya Perezida Kagame ku mubano w’u Rwanda na Amerika

Feb 4, 2024 - 02:50

Perezida Kagame yatangaje ko umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uhagaze neza muri iki gihe, ibihugu byombi bikaba bikomeje ubufatanye bugamije iterambere.

Ni igisubizo yahaye Umunyamerika wamubajije uko uyu mubano uhagaze kuva Joe Biden yatangira kuyobora iki gihugu.

Muri uwo mwanya, Perezida Kagame yaganirizaga abitabiriye umunsi wa nyuma wa Rwanda Day yaberaga i Washington D.C muri Amerika.

Uyu Munyamerika yagize ati “Mwatubwira ibyiza byabaye mu mubano w’ibi bihugu mu myaka mike ishize?”

Mu kumusubiza, Perezida Kagame yavuze ko “Ndacyiga dipolomasi ni yo mpamvu ndi gushaka amagambo akwiriye yo gusubiza, ariko reka mbivuge muri ubu buryo. Umubano wacu ni mwiza. Ibyo bibumbiye hamwe byose.”

Umukuru w’Igihugu kandi yabajijwe ku bufatanye hagati ya Amerika, u Rwanda n’imiryango itari iya Leta (NGOs), asobanura ko politiki z’ibihugu byombi ari iyo kuyemerera gukora.

Yagize ati “Kuri USA, u Rwanda na Afurika, ikijyanye n’imiryango itari iya Leta, politiki yacu ni ukwemerera umuryango uwo ari wo wose, ikigo icyo ari cyo cyose, gukorera mu Rwanda.”

Perezida Kagame yasobanuye ko kugira ngo ibikorwa by’iyi miryango bigende neza, bisaba ko habaho ugukorana na Leta.

Ati “Tureba ko habaho guhuza ibikorwa kugira ngo abantu bataza gukora ibinyuranye na politiki ya Leta n’ibyifuzo by’abaturage.”

Rwanda Day yarangiye nyuma y’iminsi ibiri yari imaze ibera i Washington D.C, ikaba yarahuje Abanyarwanda; ababa mu mahanga n’ababa mu Rwanda ndetse n’inshuti zabo.

Iki gikorwa kuba cyarabereye muri USA ni ikimenyetso cy’uko umubano w’ibihugu uhagaze neza. Ibi byashimangiwe n’uko mbere yo kuwitabira, Perezida Kagame yatumiwe mu isengesho ryo gusabira Amerika.

Perezida Kagame yasubije ko umubano w'u Rwanda na USA uhagaze neza

I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268