Burundi: Abagororwa ubuzima bwabo burabarirwa kuntoki nyuma yuko gereza ibuze kawunga
Burundi: Abagororwa ubuzima bwabo burabarirwa kuntoki nyuma yuko gereza ibuze kawunga
Ubuzima muri Gereza ya Ngozi mu gihugu cy’u Burundi buragerwa ku mashyi nyuma y’uko abagororwa babuze ibyo kurya uhereye mu kwezi gushize kwa Gicurasi (5).Gusa byatangiye gukara uhereye mu minsi umunani ishize ubwo hatangiraga kubura ifu y’ibigori n’ibishyimbo ndetse n’amazi meza.
Kugeza ubu ngo iyo hagize udushyimbo tuboneka nitwo basaranganya gusa, naho umutsima w’ibigori wo barawibagiwe.
Uku kubura ibiryo byiyongera ku kibazo cyo kubura amazi yo kunywa kimaze ibyumweru 3 muri iyi gereza ya Ngozi, hakiyongeraho ko hari igihe batarya ibyo bishyimbo bitewe no kubura amazi yo kubitekesha.
Abagororwa babishoboye usanga ngo bigurira amazi hanze ya gereza aho icupa rya litiro imwe n’igice rishobora kugurwa amafaranga 300 yo mu Burundi, mu gihe kontineri ya litiro 20 igurishwa amafaranga 2000 yo mu Burundi.
RPA ivuga ko ngo ku badafunzwe bumva ko aya mafaranga ari macye nyamara imfungwa zo zibona ko ari menshi kuko zidafite aho zikura.
Ni yo mpamvu, abagororwa bo muri iyi gereza nkuru ya Ngozi bashimangiye basaba guverinoma kimwe n’abagiraneza, kubafasha babaha ifu y’ibigori, kandi ko ikibazo cyo kubura amazi yo kunywa gikemurwa burundu bityo bigakumira indwara zijyanye no kubura isuku.







