Bugesera: Umugabo yishe umwana we amutambira abazimu bazengereje nyina

Jul 25, 2025 - 04:10
 0
Bugesera: Umugabo yishe umwana we amutambira abazimu bazengereje nyina

Bugesera: Umugabo yishe umwana we amutambira abazimu bazengereje nyina

Jul 25, 2025 - 04:10

Ni inkuru ibabaje cyanee yo mu karere ka Bugesera aho umugabo witwa Christophe yajyanye n'umwana we bavuga ko bagiye gutembera ariko bikarangira agarutse wenyine abajijwe aho umwana ari avuga ko yamwishe.

Ibi byabereye mu murenge wa Rweru mu kagari ka batima umudugudu wihara ho mukarere ka Bugesera. Aho umugabo witwa Christophe Manirarora yajyanye n'umwana we bavuga ko bagiye gutembera ariko bikarangira batagarutse. Byateye impungenge umugore w'uyu mugabo maze atangira kujya gushakisha. 

Ku ikubitiro yihutiye kujya aho uyu mugabo avuka ariko ngo akihagera yasanganijwe ibitutsi byinshi no gukubitwa nuko uyu mubyeyi niko kwiyambaza inshuti ndetse babimenyesha inzego z'ubuyobozi bagana police ngo ibafashe gushakisha aba bantu batari bari kumenyekana aho baherereye. 

Mu buryo butunguranye uyu Uzamukunda Rose ari we mugore wuwo mugabo yaje kujya kwa muganga ariko bucyeye hamenyekanye inkuru yuko uyu christophe yageze mu mudugudu ariko abajijwe aho umwana we w'imyaka 2 yamushyize maze asubiza  ko yamwishe akamusubiza yesu wamubahaye. 

Bamwe mu bavukana nuyu mugabo bavuga iwabo aho bavuka ari mu Ndiri y'abapfumu ko ndetse bakorana n'imyuka mibi. Ni mugihe uyu christophe yabwiye abaturage ndetse n'ubuyobozi ko uyu mwana yamutanzeho igitambo cya nyina wari umaze iminsi azengerejwe n'abadayimoni aho ngo bari baramusabye igitambo cy'amaraso bityo agahitamo gutamba umwana we jeovanie w'imyaka 2 y'amavuko. 

NIYONSENGA Thierry I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250798466089