Imbamutima za Alto ufite igikundiro n’abafana ariko ntagaragare mu bitaramo bikomeye
Imbamutima za Alto ufite igikundiro n’abafana ariko ntagaragare mu bitaramo bikomeye
Ni kenshi mu Rwanda haba igitaramo kigatumirwamo umuhanzi wo hanze akishyurwa arenga miliyoni 100 Frw yanahawe ibintu byose azakenera, ariko abanyarwanda bazafatanya bakishyurwa atageze kuri miliyoni nk’uko bivugwa na Alto uri mu bahanzi bavuga ko batajya batumirwa mu bitaramo.
Dusenge Eric uzwi nka Alto yinjiye ku isoko ry’umuziki ku wa 9 Nyakanga 2020, aho bwa mbere ijwi rye ryumvikanye mu ndirimbo Ndaryohewe y’abahanzi benshi barimo abari bakizamuka icyo gihe nka Ariel Wayz, Victor Rukotana, Calvin Mbanda, France, Ruti Joel, Kevin Skaa na Mozzey Yemba boy, Yvanny Mpano n’Umutoni Milly. Inyikirizo z’ibitero bitatu biyigize yaririmbwe na Alto.
Kuva mu 2021 Alto yakoze ibihangano byakunzwe nka Ntaribi, Byambera, Wankomye yakoranye na Uncle Austin, Agasenda yakoranye na Social Mula n’izindi.
Nubwo amaze imyaka ine ku isoko ry’umuziki, nta hantu na hamwe aragaragara mu gitaramo kinini ataramira abakunda ibihangano bye kandi usanga afite indirimbo zizwi cyane kurusha izina rye.
Mu kiganiro na yagiranye na IGIHE dukesha iyi nkuru, Alto yahishuye ko abategura ibitaramo badashyira mu gaciro.
Ati “Njyewe siniyumvisha uburyo umuhanzi aririmba ibintu byamuhenze, byamuvunnye, kugira ngo erega abantu bamenye indirimbo nabyo birahenze. Kuba mutambona mu bitaramo binini si uko ntatumirwa. Hari uwigeze gushaka kumpa amafaranga ategeze ku bihumbi 800 Frw nyamara nsabwa gukora nk’ibyo uwavuye hanze wahawe arenga miliyoni 100 Frw.”
Alto yasobanuye ko ibiciro bye bidahenze ahubwo ikibazo ari uburyo hatabaho gushyira mu gaciro ku mafaranga bahabwa.
Ati “Njyewe nzakomeza mpe abaturage bo mu kabari ibyishimo, nzakomeza ndirimbe mu bukwe aho kuza kubeshya abafana. Abahanzi bo mu Rwanda se ntibahora bataramira abantu mu buryo bumwe? Imyambaro imwe, biriya biterwa n’amafaranga make bahabwa nabo bakabapfunyikira. Njyewe umpaye ibyo ngusabye naguha ibirenze ibyo muhabwa.”







