Imirwano hagati ya M23 na FARDC yarushijeho gukomera mu duce M23 yafashe
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yarushijeho gukomera mu duce M23 yafashe
Imirwano hagati ya M23 na FARDC yarushijeho gukomera mu misozi ikikije umujyi wa Sake kuri uyu wa mbere tariki 25 Werurwe.
Nkuko sosiyete sivile yabitangaje,iyi mirwano yatangijwe na FARDC yahereye ahitwa Mushaki Bihambwe.
Abaturage benshi bahunze ndetse imirwano ikomeje gufata intera ikomeye mu burasirazuba bwa Congo.
Indi mirwano yakomereje mu mudugudu wa Bihambwe wari wafashwe na M23 mu minsi ishize, ubarizwa hafi y’agace ka Rubaya kazwiho cyane gucukurwamo amabuye y’agaciro.
Hari andi makuru avuga ko FDLR,Nyatura,SADC n’ingabo z’u Burundi bagabye ibitero kuri M23 ahitwa Kibumba birangira iri huriro rihawe isomo rikomeye.
Abaturage benshi bahangayitse, barasaba kurindwa.







