RDC: Intambara yo mu Burasirazuba n’impaka ku Itegeko Nshinga bikomeje guteza umwuka mubi wa politiki

May 9, 2026 - 11:49
 0
RDC: Intambara yo mu Burasirazuba n’impaka ku Itegeko Nshinga bikomeje guteza umwuka mubi wa politiki

RDC: Intambara yo mu Burasirazuba n’impaka ku Itegeko Nshinga bikomeje guteza umwuka mubi wa politiki

May 9, 2026 - 11:49

RDC iracyugarijwe n’umutekano muke mu Burasirazuba n’impaka zikomeye za politiki ku Itegeko Nshinga n’amatora ya 2028, aho ubutegetsi bwa Kinshasa n’imitwe irimo AFC/M23 bikomeje gushyamirana ku hazaza h’igihugu.

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), umwuka wa politiki ukomeje kuba mubi, cyane cyane mu gihe intambara yo mu Burasirazuba bw’igihugu ikomeje guca ibintu, mu gihe nanone hakomeje kuvugwa impaka zikomeye ku bijyanye n’Itegeko Nshinga n’amatora ateganyijwe mu mwaka wa 2028.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye Kinshasa ku wa 6 Gicurasi 2026, Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagaragaje ko ikibazo cy’umutekano mu Ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo gikomeje kuba imbogamizi ikomeye ku mishinga ya politiki y’igihugu, harimo n’imitegurire y’amatora rusange.

Tshisekedi yavuze ko mu gihe igihugu cyakomeza kuba mu ntambara, bishobora kugorana gutegura amatora ku gihe cyateganyijwe, nubwo yemera ko mu buryo bw’ubushobozi bwa Leta, amatora ashoboka.

Yagize ati: “Ntidushobora gutegura amatora mu 2028 niba tutarabasha guhagarika iyi ntambara. Si uko tudafite ubushobozi bwo kuyategura, ahubwo ni uko tudashobora kubikora mu gihe Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo bikiri mu ntambara.”

Ibi byahise bituma haduka ibiganiro byinshi mu gihugu no hanze yacyo, aho bamwe babifata nk’ikimenyetso cy’uko ikibazo cy’umutekano gishobora kugira ingaruka ku nzego za demokarasi, mu gihe abandi babifata nk’ukuri kw’imiterere y’igihugu kiri mu ntambara.

Impaka ku Itegeko Nshinga

Mu ijambo rye, Perezida Tshisekedi yanagarutse ku kibazo cy’Itegeko Nshinga rya RDC, avuga ko ari ngombwa ko Abanye Congo barisuzuma bakareba niba rikwiye guhindurwa, ariko ashimangira ko ibyo bidakwiye gufatwa nk’icyifuzo cyo gushaka kuguma ku butegetsi.

Yagize ati: “Ni iki cyiza kiri muri iri Tegeko Nshinga? Ese twarireka uko riri cyangwa twarisuzuma? Icyo ni cyo kibazo. Ariko ikintu kimwe tudakwiye gukora ni ukubihuza na manda ya gatatu. Sinshaka manda ya gatatu, ariko niba abaturage babyifuza, na byemera.”

Aya magambo yatumye bamwe mu basesenguzi ba politiki bavuga ko ikibazo cy’Itegeko Nshinga gishobora kuba kimwe mu bizaganirwaho cyane mu gihe kiri imbere, cyane ko mu bihugu byinshi byo mu karere ka Afurika yo hagati, ivugururwa ry’Itegeko Nshinga rikunze kujyana n’impaka za manda z’abayobozi.

Uko AFC/M23 ibibona

Ku rundi ruhande, Corneille Nangaa uyobora ihuriro AFC/M23 yakomeje kunenga ubutegetsi bwa Kinshasa, ashinja Perezida Tshisekedi kunanirwa guhosha intambara no kugarura ituze mu gihugu.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma ku wa 8 Gicurasi, Nangaa yavuze ko abaturage batagomba gutungurwa n’impinduka za politiki zishobora kuza mu minsi iri imbere, anavuga ko hari amahirwe make y’uko ibintu bizakomeza uko biri.

Yagize ati: “Ejo ntimuzatungurwe. Azagenda mu minsi iri imbere, kandi azavuga ibintu byinshi bitandukanye n’ibyo avuga uyu munsi. Ariko ikibazo ni uko Abanye Congo bagomba kumenya ukuri ku bibazo by’igihugu cyabo.”

Nangaa yanenze igitekerezo cyo kuvugurura Itegeko Nshinga, avuga ko AFC/M23 itazabyemera, ahubwo asaba Abanye Congo bose, haba imbere mu gihugu no mu buhungiro, gufatanya mu kurengera inyungu z’igihugu.

Ati: “Niba ari umugabo, nabikore. Ariko twe nka AFC/M23 turasaba Abanye Congo bose guhaguruka bakarengera igihugu cyabo”.

Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC imaze imyaka myinshi, ikomeje gutera ingaruka zikomeye ku baturage, harimo kwimurwa ku bwinshi, kubura ubwisanzure mu buzima bwa buri munsi, n’ihungabana ry’ubukungu.

Imiryango mpuzamahanga n’inzego zitandukanye zishinzwe umutekano zakunze gusaba ibiganiro byimbitse hagati ya Leta ya Kinshasa n’impande zishyamiranye, kugira ngo habeho igisubizo kirambye.

Ariko kugeza ubu, ibiganiro bya politiki bikomeje kuba ingorabahizi, mu gihe buri ruhande rushinja urundi kuba nyirabayazana w’umutekano muke.

Ibi byose bigaragaza ko RDC ikiri mu bihe bikomeye, aho ikibazo cy’intambara, impaka ku Itegeko Nshinga n’ejo hazaza h’amatora ya 2028 bikomeje kuba intandaro y’umwuka mubi wa politiki.

Abasesenguzi benshi bemeza ko hatabayeho ubwumvikane burambye n’ibiganiro byimbitse, igihugu gishobora gukomeza kuba mu bihe by’umutekano mucye, bikagira ingaruka ku iterambere ryacyo n’imibereho y’abaturage.