Imitoma iravuza ubuhuha hagati y'umunyamakuru wa RBA Ruvuyanga n'umukobwa bivugwa ko bakundana
Imitoma iravuza ubuhuha hagati y'umunyamakuru wa RBA Ruvuyanga n'umukobwa bivugwa ko bakundana
Ibyari ibanga mu mubano wa NKURUNZIZA Emmanuel Ruvuyanga na Isimbi Christelle byashyizwe ahagaragara abakunzi babo babisamira hejuru.
Hashize igihe kinini abakoresha imbuga nkoranyambaga bibaza ku iby'urukundo rw'umunyamakuru wa RBA NKURUNZIZA Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga n'inkumi y'ikimero yitwa Isimbi Christelle byarabuze gihamya cyabyo ariko byaje kujya ku karubanda.
Ibi byamenyekanye kuri uyu wa 15 Werurwe 2026 ubwo uyu musore ukora itangazamakuru kuri Radiyo y'igihugu yagiraga isabukuru y'amavuko uyu mukobwa, Isimbi Christelle akamubwira amagambo akomeye mu kumwifuriza isabukuru nziza.
Mu masaha y'igitondo nibwo uyu mukobwa yagiye ku rubuga rwa Instagram abicishije ku icyatangajwe cya Ruvuyanga ati "Isabukuru nziza Rukundo,uzarambe kugeza ubonye urubyaro(abuzukuru) uzageze ku myaka myinshi.
Isimbi Christelle wihebeye Ruvuyanga
Aba Bombi bakunda kugaragara mu birori bitandukanye by'imyidagaduro nk'iby'urwenya,ibitaramo by'abahanzi ndetse no ku bibuga bitandukanye biberaho imikino itandukanye aho bagenda bafata amashusho bishimanye biri mu bituma rubanda rubabona bavuga ko bakundana.





