Imodoka yaritwaye abanyeshuri yakoze impanuka i Nyamirambo igonga inzu,abana 7 barakomereka

May 6, 2024 - 10:25
 0
Imodoka yaritwaye abanyeshuri  yakoze impanuka i Nyamirambo igonga inzu,abana 7 barakomereka

Imodoka yaritwaye abanyeshuri yakoze impanuka i Nyamirambo igonga inzu,abana 7 barakomereka

May 6, 2024 - 10:25

Imodoka yari itwaye abanyeshuri b’inshuke bo ku ishuri rya St Nicolas riherereye mu Mujyi wa Kigali, i Nyamirambo, yakoze impanuka, abagera kuri barindwi barakomereka.

Ikinyamakuru UMUSEKE dukesha iyi nkuru wamenye iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 06 Gicurasi 2024, ubwo  imodoka yarimo abana 18 na bamwe mu barimu babo yagonze inzu.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyo mpanuka yakomerekeyemo abana barindwi.

Ati “Umushoferi yamanukaga kwa mutwe, yisanga imodoka yamwuriranye inzu.Hariya hantu hamanuka.Hakomeretsemo abana barindwi ariko nabo bitari cyane, bajyanwa CHUK abandi barataha.”

SP Kayigi avuga ko aba bana bashobora kuvurwa bagakira kuko batakomeretse ku buryo bukomeye.

SP Emmanuel Kayigi, avuga ko yaba shoferi n’abandi barimo bo nta kibazo bagize.

Ati “Shoferi nta kibazo yagize n’abana bari kumwe n’abana nta kibazo bagize. Imodoka yagonze inzu, irahagarara ariko yasenye inzu, iyo niyo yayitangiriye n’ipoto y’amashanyarazi.”

SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko imodoka yari ufite ubwishingizi gusa haza gukorwa iperereza hakarebwa niba nta burangare bwabayeho cyangwa ikindi kintu cyateye iyo mpanuka.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yasabye abantu muri rusange “ Gukurikirana no gusuzuma imodoka kandi mu gihe bumvise imodoka igize ikibazo

Yongeye gusaba abantu batwara imodoka zitwara abanyeshuri n’abantu muri rusange kwitwararika.

SOURCE: IGIKANEWS

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461