Nyamagabe: Umwarimu w’imyaka 56 arakekwaho gusambanyiriza mu muringoti umwana w’imyaka 11
Nyamagabe: Umwarimu w’imyaka 56 arakekwaho gusambanyiriza mu muringoti umwana w’imyaka 11
Ku wa mbere tariki ya 25 Kanama 2025, mu masaha ya saa kumi z’umugoroba ari na bwo mu Mudugudu wa Gitaba, Akagari ka Kigeme, Umurenge wa Gasaka ho mu Karere ka Nyamagabe, hamenyekanye inkuru y’umwarimu wigishaka mu kigo cy’amashuri cya GS Gasaka mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, ukekwaho gusambanya umunyeshuri yigishaga uri mu kigero cy’imyaka 11 y’amavuko.
Amakuru avuga ko uwo mwarimu yagiye iwabo w’uwo mwana maze asanga ababyeyi be badahari, ni ko gushaka kuhamusambanyiriza ariko ntibyashoboka kuko hari abandi bana noneho asaba uwo mwana ko bajyana ku ishuri ngo amuhe ibipapuro by’ibizamini azajya yigiraho, bahageze aba ariho amusambanyiriza.
Umuyobozi wa GS Gasaka, Bagenimana Martin, asobanura uko byagenze, yavuze ko umwarimu yagiye kureba umwana mu rugo iwabo, arangije amuzana ku ishuri abariho amusambanyiriza mu muringoti ari na ho abaturage babafatiye.
Umubyeyi w’umwana ubwo yaganiraga na Panorama dukesha iyi nkuru, yavuze ko uwo mwarimu yasanze umwana mu rugo arikumwe n’abandi, amusaba ko bajyana mu nzu akamubwira ngo bahageze atangira ku mubwira iby’abagore n’abagabo. Yumvise ko abandi bana babyumva amusaba ko bajyana ku ishuri ngo amuhe ibikopi byo kuzigiraho.
Uyu mubyeyi agira ati “Yashatse kumusambanyiriza mu rugo ariko abona ko bitakunda, ni ko kumubwira ko ejo azaza bakaryamana akamuha ibihumbi bitanu. Umwana yarabyanze mwarimu aragenda, nyuma agaruka ubugira gatatu, ubwa nyuma nibwo yamushutse ngo bajyane ku ishuri amuhe ibipapuro bahageze amushyira muri tuwarete ariko yumva abantu bari kubumva ahita ahamukura amujyanamu mu mu kingo uri iruhande rw’ishuri. Aho ni ho yamusambanyirije, abaturage barahurura bahamagara umubyeyi we bamutwara kwa muganga…”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasaka, Mujyarugendo Theogene, yavuze ko ayo makuru bayamenye kandi ko ukekwaho yageze mu maboko y’ubutabera birimo gukorwaho iperereza, ndetse ko n’umwana yagejejwe kwa muganga ngo akurikiranwe, akorerwe ubutabazi bw’ibanze. Ukekwaho kuba yasambanyije umwana yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB kugira ngo hakorerwe Iperereza.
Agira ati “Icyo kibazo cyarabaye. Umwarimu yashukishije umwana amafaranga ibihumbi bitanu n’ibikopi byo kwigiraho kuko umwana yaranari muri gahunda yo kwiga mu biruhuko. Umwana ngo yababwiye ko ayo mafaranga yayafashe, ariko ubugenzacyaha burimo kubikurikirana kugira ngo ahabwe ubutabera. Turasaba abana kujya bagira amakenga bakirinda abashaka kubashuka.”
Munyarugendo yaboneyeho gusaba ababyeyi kujya bakurikirana uburere bw’abana babo, ntibabiharire abarezi gusa kuko hari igihe usanga abayeyi bohereza abana ku ishuri ntibabakurikirane. Ikindi asaba ababyeyi ni ukumenya imibanire bafitanye n’abarezi cyangwa n’abandi bantu bo hanze, kuko ari ho haturuka kuba bahohoterwa.





