Impamvu Amerika yakumiriye bamwe mu Banya-Burundi kwinjira ku butaka bwayo
Impamvu Amerika yakumiriye bamwe mu Banya-Burundi kwinjira ku butaka bwayo
Leta zunze Ubumwe za Amerika zafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga viza ku Barundi, by’agateganyo kubera kutubahiriza amategeko agenga imikoreshereze y’uru rwandiko rwemerere abantu ibyatangajwe na Ambasade ya Leta zunze Ubumwe za kwinjira mu kindi gihugu.
Ni Amerika i Burundi kuri uyu wa Mbere, tariki ya 4 Kanama 2025.
Iyi Ambasade yavuze ko kwica amategeko agenga viza ya Amerika bigakorwa kenshi, byatumye guha Abarundi Viza bihagarikwa by’agateganyo.
Iti “Kubaha amategeko agenga viza, si iby’umuntu ku giti cye ni inshingano y’igihugu cyose.”
Iyi Ambasade itasobanuye icyo Abarundi bakoze kugira ngo bafatirwe icyo cyemezo kibakumira kwinjira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yavuze ko imyitwarire y’umuntu umwe ishobora gufungira igihugu cyose amarembo.
Ntabwo ari ubwa mbere Amerika ihagaritse Viza ku baturage bo mu Burundi, kubera ko no mu 2020, yafashe icyemezo cyo guhagarika gutanga Viza ku Barundi bose, icyo gihe iki Gihugu kiri mu Majyepfo y’u Rwanda cyashinjwaga kwanga kwakira abaturage bacyo birukanwe muri Amerika.







