Impamvu Kagame yizera ko Imbuga Nkoranyambaga zahaye ubwisanzure ibiganiro bya Rubanda

May 14, 2026 - 15:07
 0
Impamvu Kagame yizera ko Imbuga Nkoranyambaga zahaye ubwisanzure ibiganiro bya Rubanda

Impamvu Kagame yizera ko Imbuga Nkoranyambaga zahaye ubwisanzure ibiganiro bya Rubanda

May 14, 2026 - 15:07

Ikibazo cyabajijwe mu nama ya Africa CEO Forum 2026 cyasaga n’icyoroshye, ndetse cyari gisa n’ikigenewe gusetsa.

Bamubajije niba Perezida Paul Kagame hari igihe yigeze akanguka agasanga ku mbuga nkoranyambaga hari ibyo abayobozi b’ibihugu ku isi bavuga, bikamutangaza.

Abari mu cyumba cy’inama basetse, kuko ibiganiro byari bimaze kugera ku ngingo zikomeye zirimo geopolitiki, ibihano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ndetse n’ikibazo cy’uburyarya mu mibanire mpuzamahanga.

Ariko ikiganiro cyaje kugera ku ngingo y’ingenzi, ihinduka ry’igihe cy’amakuru n’uruhare rw’imbuga nkoranyambaga mu biganiro bya rubanda.

Perezida Kagame yahagaze gato aratuza, maze agira ati: “Hari byinshi.” Hanyuma yongeyeho ijambo ryateye abari aho kongera guseka, ati: “Nabaye nk’uwakingiwe gutangazwa.”

Icyo gisubizo cyagaragaje ikintu kirenze urwenya.

Mu bice byinshi by’isi, abayobozi b’ibihugu bagiye bagorwa no kumenyera igihe cyahinduye uburyo dipolomasi ikorwamo mu ruhame, aho amakuru yihuta cyane, ibihuha bigakwira vuba, kandi abayobozi, abakire, abarwanashyaka n’abantu basanzwe bose bagahurira ku mbuga zimwe mu gutanga ibitekerezo.

Mu nama y’uyu mwaka ya Africa CEO Forum 2026, inama yibanze ku bibazo by’umutekano mpuzamahanga, gucikamo ibice kw’ubufatanye n’ihinduka ry’ubukungu, ikibazo cy’imbuga nkoranyambaga cyagaragaye nk’ikimenyetso cy’ihinduka rikomeye ry’imiterere y’imbaraga.

Iyi nama yahuje abarenga 2.000 barimo abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi, abashoramari n’abayobozi b’inzego za politiki baturutse hirya no hino muri Afurika no hanze yayo, benshi muri bo bakorera mu bukungu n’imiyoborere bigenda bihindurwa n’ikoranabuhanga n’itangazamakuru ryo ku mbuga za murandasi.

Perezida Kagame, uyobora u Rwanda kuva mu 2000 kandi akaba yarakurikiranye izamuka ry’igihe cy’ikoranabuhanga ku isi, yavuze ko imbuga nkoranyambaga atazifata nk’akaga gusa, ahubwo azifata nk’imbaraga zahinduye uburyo abantu bagaragaza ibitekerezo.

Yagize ati: “Imbuga nkoranyambaga zirashimishije cyane. Zizana uburinganire mu gutanga ibitekerezo n’imyumvire.”

Bitandukanye n’abayobozi benshi bakunze kuzigaragaza nk’isoko y’imvururu, Kagame yavuze ko ari uburyo bwahinduye imiterere y’itumanaho kandi bukagabanya monopole itangazamakuru gakondo ryari rifite ku biganiro bya rubanda.

Yagize ati: “Itangazamakuru ryarahindutse cyane, ryarahindutse kandi ryegerejwe abantu. Ibyo ni ingenzi.”

Mu bitekerezo bye, impinduka ikomeye ni uko ubu buri wese ashobora kugira uruhare mu biganiro rusange, ibintu byahoze bigengwa n’ibigo bya leta, televiziyo, amaradiyo n’ibinyamakuru bikomeye.

Yagize ati: “Buri wese ashobora gutanga ibitekerezo bye kandi akumvwa.”

Uwo mwanya w’ubwisanzure, ku bwe, ujyana n’uburyo bwo kugenzurana hagati y’abantu.

Yagize ati: “Niba wibeshye, hazabaho umuntu ugusubiza akakubwira ati oya, si byo. Kandi niba ari ukuri, abantu bazavuga bati: aha hari ikintu gikwiye kwitabwaho.”

Ku bwa Perezida Kagame, igihe cy’ikoranabuhanga cyahinduye uburyo bwa kera bwo kuyoborwa n’amakuru atabajijweho, kigaha abantu ubushobozi bwo gusesengura no gutekereza ku byo babona.

Ibi byagarutsweho mu gihe inama yari yibanze ku hazaza h’ubukungu bwa Afurika mu isi ihinduka byihuse.

Mu biganiro by’iyi nama, abayobozi n’abashoramari baganiraga ku bwenge bw’ubukorano (AI), ubukungu bwa digitale, guhanga imirimo binyuze ku ikoranabuhanga, ndetse n’uruhare rw’ikoranabuhanga mu guhindura imiyoborere.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure