Impanuka yabereye Kicukiro yahitanye 5 abandi 9 barakomereka

Dec 23, 2025 - 15:35
 0
Impanuka yabereye Kicukiro yahitanye 5 abandi 9 barakomereka

Impanuka yabereye Kicukiro yahitanye 5 abandi 9 barakomereka

Dec 23, 2025 - 15:35

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko impanuka ikomeye y’ikamyo itwara ibikomoka kuri peteroli yabereye mu Karere ka Kicukiro, ku mugoroba wo ku wa Mbere, yahitanye abantu batanu, abandi icyenda barakomereka.

Iyi mpanuka ikomeye yabaye ku mugoroba wo ku wa Mbere mu masaha ya saa kumi nebyiri, yatewe n’ikamyo itwara Lisansi yagonze izindi modoka, moto n’ibikorwaremezo, mu muhanda wa Nyanza ya Kicukiro, ugana Kicukiro Centre.

Ni impanuka yateye ubwoba bitewe nuko abari iyo kamyo yari itwaye peteroli, ndetse ikagonga sitasiyo, ibintu byari kongera ibyago by’uko hashoboraga kuba inkongi y’umuriro.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iyi mpanuka yangirikiyemo ibinyabiziga bitandukanye yatwaye ubuzima bw’abantu batanu, abandi icyenda barakomereka bakaba bajyanywe kwa muganga aho bari kwitabwaho.

Byumwihariko muri iyi minsi isoza umwaka, Polisi y’u Rwanda irasaba abantu batandukanye kurinda ubuzima bwabo by’umwihariko abatwara ibinyabiziga kwirinda gutwara ku muvuduko wo hejuru, gutwara banyweye ibisindisha, kugendera ku muvuduko wo hejuru n’ibindi bishobora guteza impanuka zo mu muhanda.

Yanditswe na Nkurunziza Bonaventure