Impungenge ku hazaza ha NATO imaze imyaka 75 ishinzwe
Impungenge ku hazaza ha NATO imaze imyaka 75 ishinzwe
Nyuma y’imyaka mike intambara y’Isi ya Kabiri irangiye, nibwo ku ya o4 Mata 1949, hashinzwe Umuryango Mpuzamahanga w’Ubwirinzi wa NATO. Washinzwe nyuma y’igitutu n’ubwoba Amerika n’ibindi bihugu by’u Burayi, byaterwaga na Leta Zunze Ubumwe z’Aba-Soviet, zari zikomeje kwigarurira igice cy’u Burayi bw’Iburasirazuba.
Ku ikubitiro ibihugu 12 nibyo byawutangije, mu masezerano yasinywe hahabwa agaciro cyane ingingo ya gatanu yavugaga ko “Igitero kuri kimwe muri ibi bihugu, bisobanuye ko n’ibindi byose byatewe, bikaba bivuze ko mu gihe bibaye habaho kwirwanaho”.
Mu 1952, NATO yimuye ibiro byayo ibikura i Londres, aho byari biri by’agateganyo ibishyira i Paris, bwa mbere mu nyubako ya Palais de Chaillot, aho uba witegeye Tour Eiffel, nyuma byimurirwa mu nkengero z’Iburengerazuba bw’Umurwa Mukuru w’u Bufaransa.
Amerika, yashyize ibirindiro bya gisirikare mu Mujyi wa Châteauroux, mu Majyepfo ya Paris. Mu 1966, uwari Perezida w’u Bufaransa, Charles de Gaulle, atandukanya igihugu cye n’ibikorwa bya gisirikare by’uyu muryango kiguma mu bya gisivili gusa, binatuma bya birindiro bya Amerika bihagarikwa.
Perezida Charles, ntiyifuzaga ko imbaraga za gisirikare n’iz’intwaro kirimbuzi by’u Bufaransa bihuzwa n’iby’ibindi bihugu, ahita anategeka ko ikindi gihugu kihafite ibikorwa bya gisirikare bigomba guhita bihagarara.
Icyicaro cya NATO, cyahise cyimurirwa i Bruxelles mu Bubiligi, ndetse mu 2009 u Bufaransa, busubira mu bikorwa bya gisirikare by’uyu muryango.
Nyuma y’Urukuta rwa Berlin rwasenyutse mu 1989, Leta Zunze Ubumwe z’Aba-Soviet, zaje guseswa, impamvu nyamukuru yatumye habaho NATO ivaho, ariko aho kugira ngo nayo ikurweho ahubwo irushaho kwaguka.
Mu 2004, nyuma y’imyaka ine Vladimir Putin, abaye Perezida w’u Burusiya, NATO yaragutse cyane bitandukanye n’ibindi bihe kuva yabaho ibihugu nka Bulgaria, Romania, Slovakia, Slovenia, Estonia, Latvia na Lithuania, birayiyoboka.
Ni ikintu cyarakaje Putin, dore ko ibihugu bya Estonia, Latvia na Lithuania, ubwabyo byari bigize Leta Zunze Ubumwe z’Aba-Soviet.
Mu 2007, uburakari bwari bwose kuri Putin, nyuma yo kubona ibihugu byinshi byahoze ku ruhande rwe byinjiira muri NATO.
Mu nama y’umutekano ‘Munich Security Conference’, yabaye muri uwo mwaka, Putin yashinje NATO “kuzengurutsa igisirikare imipaka yacu”, avuga ko ukwaguka kwayo “bidakwiye gufatwa nk’iterambere ryayo cyangwa nko gukaza umutekano mu Burayi.”
Ibintu byahinduye isura, ubwo ibihugu bya Ukraine na Georgia, byahamagarirwaga kwiyongera mu banyamuryango ba NATO.
Ibi byatumye u Burusiya, mu 2008 no mu 2014 budashaka ko ibyo bikorwa kuko byari impungenge ku bwirinzi bwabwo, butangiza intambara kuri Georgia na Ukraine.
Kwinjira k’u Burusiya muri Ukraine mu 2022, byabaye imbarutso kuri Finland na Suède yo kwinjira muri NATO vuba na bwangu.
Ubu uyu muryango ugizwe n’ibihugu byo mu Burayi no muri Amerika ya Ruguru 32, nyuma y’uko Suède, yabaye umunyamuryango mushya muri Werurwe uyu mwaka.
Muri urwo rugendo rwayo rwo kwaguka muri iyi myaka yose, ntawashidikanya ko NATO, ifite imbaraga itigeze, ariko hari impungenge mu banyamuryango bayo ko ingoma zishobora guhindura imirishyo mu gihe kiri imbere.
Ibishingirwaho ni uko Donald Trump, utumva neza cyangwa ngo ashyigikire impamvu yo kubaho k’uyu muryango, aramutse atorewe kuyobora Amerika nanone, uyu muryango waba uri kujya mu marembera kuko utakongera kubona inkunga iva muri Amerika kandi ariyo iwufatiye runini, dore ko yagiye yumvikana afite ibitekerezo byo gukura Amerika muri NATO.





