Impunzi z'Abarundi n'izabanyekongo ziri mu nkambi ya mahama zifatanirije hamwe mu gikorwa gikomeye
Impunzi z'Abarundi n'izabanyekongo ziri mu nkambi ya mahama zifatanirije hamwe mu gikorwa gikomeye
Impunzi z’Abarundi ziri mu Nkambi ya Mahama zifatanyije n’iz’Abanye-Congo mu kwamagana ibihugu bikomeje gutanga ubufasha kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje umugambi wayo wo kwica abavuga Ikinyarwanda barimo Abanyamulenge, Abahema n’Abatutsi.
Mu myigaragambyo ikozwe mu mahoro yabaye kuri uyu wa 6 Gashyantare 2024, mu Nkambi ya Mahama, impunzi z’Abarundi zifatanyije na bangenzi babo bo muri RDC.
Amwe mu magambo yakoreshwaga bamagana ubwicanyi, bukomeje gukorerwa Abanye-Congo by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi yamaganaga ibihugu bikomeje gutanga ubufasha ku butegetsi bwa RDC.
Ibyo birimo u Burundi bwohereje Ingabo gufatanya n’igisirikare cya Leta, FARDC, ibigize Umuryango w’Afurika y’Amajyepfo SADC ndetse n’ibindi bitandukanye.
Bamaganaga u Burundi n’ubutegetsi bwabwo bukomeje gushyigikira icyerekezo cya Perezida Tshisekedi ukomeje kuvunira ibiti mu matwi ku guhagarika Jenoside iri gukorerwa Abanye-Congo.
Perezida w’Impunzi z’Abarundi ziherereye i Mahama akaba n’Umurundi, Rev. Pst. Jean Bosco Kwibishatse, yavuze ko bifuje kwifatanya na bagenzi babo b’Abanye-Congo bari kuzira uko bavutse n’ururimi bavuga.
Ati “Bari kuzira uko bavutse, ururimi batihaye ahubwo ari Imana yarubahaye bitewe n’umugambi w’abayobozi b’ibihugu byacu, birimo u Burundi, Congo, Malawi, Tanzania no muri Afurika y’Epfo. Ibyo ni ikimenyetso ko ubwoko bw’abatutsi uhereye i Burundi kuva 1993 bwicwaga kugeza n’ubu.”
Yavuze ko umugambi wa Ndayishimiye na Tshisekedi wo kurimbura Abatutsi bifuza kuwamagana bafatanyije mu guhamagarira imiryango mpuzamahanga kugira icyo ikora.
Ati “Iki ni ikimenyetso cy’umugambi wa Ndayishimiye afatanyije na Tshisekedi muri aka Karere, turahagurutse tuwamagana, duhamagarira amahanga kuko ntacyo batazi bagerageze uyu munsi, ubwicanyi ndengakamere bukorerwa Abatutsi bavuga Ikinyarwanda, abavuga Ikirundi n’izindi ndimi hirya ni hino bari kuzira uko bavutse bihagarare.”
Umuyobozi w’Impunzi z’Abanye-Congo mu Nkambi ya Mahama, Mutijima Williams, yavuze ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje ubwicanyi budakwiye kurebererwa.
Yagaragaje ko batanze ubutumwa ku cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNCHR gikorera mu nkambi ya Mahama banatanga ubutumwa buwuhamagarira guhagarika Jenoside ikomeje gukorwa.
Ati “Twaje mu gikorwa cyo kwamagana RDC mu bwicanyi bushyira kuri Jenoside bukomeje gukorerwa Abatutsi bo muri Kivu y’Amajyaruguru, Abahema bo muri Ituri n’Abanyamulenge bo muri kivu y’Amajyepfo.”
“Twageze ku cyicaro cya UNCHR, tuhasiga ubutumwa kugira ngo nabo babashe kubuzamura babugeze muri Loni. Icyo bizatanga ni uko Loni nk’umuryango igomba gufatira imyanzuro Leta ya RDC kugira ngo ihagarike Jenoside ikomeje gukorerwa Abatutsi.”
Yasabye kandi ko ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwahagarika ubwo bwicanyi mu buryo bwihuse, no guhagarika ubufatanye n’imitwe nka FDLR n’ingabo zo mu bindi bihugu bikomeje gukongeza umugambi wo gutsemba Abatutsi muri icyo gihugu.
Mutijima kandi yasabye ko hakorwa ibishoboka byose, igihugu kigacyura impunzi zikomeje gusiragira mu bihugu bitandukanye birimo ibihana imbibe na RDC.
Mujawimana Tantine w’imyaka 26, wavukiye Kitchanga yagaragaje ko yabaye mu buzima bugoye kubera ubuhunzi, nk’umubyeyi ufite abana.
Yagaragaje ko hari impungenge ku bagore n’abakobwa bari kubyarira mu nkambi, bakibaza uko bizagenda ubwo bazaba basubiye iwabo by’umwihariko ku kwemera abana babyariwe mu Rwanda.
Ati “Nk’ubu abakobwa benshi bari kubyarira mu nkambi, nonese ko bari kutwanga twebwe twaravukiye ku butaka bwa Congo, ubu aba bana tubyarira aha bizagenda bite? Ku bwanjye nabasaba ko niba bumva batadukeneye baduhe agace kamwe tugomba guturamo nk’abantu bitwa Abatutsi twibere mu gace kacu ariko tumenye ngo turi abanye-Congo batuye ahantu runaka.”
Yahishuye ko yafashwe ku ngufu ubwo yari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bamwe mu bagize umutwe w’Inyeshyamba wa Nyatura, agasaba ko yafashwa kongera kugera iwabo.
Source: Igihe







