Imyidagaduro: Baba bapfa umugore? Icyihishe inyuma y’urwango nk’urw’injangwe n’imbeba hagati ya 50 Cent na P.Diddy
Imyidagaduro: Baba bapfa umugore? Icyihishe inyuma y’urwango nk’urw’injangwe n’imbeba hagati ya 50 Cent na P.Diddy
Mu ndirimbo “Mo Money Mo Problems’’ ya The Notorious B.I.G. Mase na "Puff Daddy" Combs cyangwa se P Diddy, aba bahanzi bagaragaza ko uko umuntu agenda agira amafaranga menshi ariko ibibazo bikomeza kuba uruhuri aho kugabanyuka.
N’ubwo ari indirimbo yagiye hanze mu 1997 kuri album ya nyuma ya The Notorious B.I.G. yise “Life After Death’’ yashyizwe hanze amaze iminsi 16 yishwe arashwe, bamwe bongeye kuyihanga amaso no kuyitekerezaho nyuma yaho P. Diddy yashyizweho igitutu ashinjwa ibyaha byiganjemo ibyo guhohotera abagore.
Bagaragaza ko nyuma yo kuza ku rutonde rw’abaraperi bakize ku isi muri 2022; ibibazo byamwirundumuriyeho mu buryo butavugwaho rumwe.
Kuva mu mwaka ushize Sean “Diddy” Combs[P.Diddy] ameze nk’uwicariye inkono ishyushye biturutse ku birego bitandukanye by’ihohotera byazamuwe n’abagore n’abagabo barangajwe imbere na Cassie Ventura bakundanye nyuma bakaza gutandukana.
Ni inkuru yasamiwe hejuru n’abanzi b’uyu muraperi wamamaye cyane ku Isi ndetse akaza kuza mu ba mbere batunze agatubutse, mu banzi ba hafi babyiniye ku rukoma ku isonga haje mugenzi we w’umuraperi Curtis James Jackson wamamaye nka 50 Cent.
Uyu muraperi guhera umwaka ushize yatangiye kwibasira mugenzi we mu buryo bweruye ndetse akagaragaza ko ari mu ruhande rw’abari kumuha inkwenene. Ni ibintu byagiye bigaragarira mu butumwa butandukanye bwa 50 Cent bwo guhera umwaka ushize.
Mu butumwa bwerekana ko aba bombi kuva kera batajya imbizi, urebeye ku buheruka bwa 50 Cent ku mbuga nkoranyambaga uhita ubona ko bombi bafitanye amasinde atoroshye.
Nko mu minsi ishize 50 Cent yanditse ku mbuga nkoranyambaga agaragaza ko yamaze kugurisha umushinga wa filime mbarankuru na Netflix igaruka ku birego bishinjwa P.Diddy. Iyi filime bayise “Diddy Do It?”.
Utereye amaso ku rukuta rwa Twiter rw’uyu muraperi wamamaye mu ndirimbo zirimo iyitwa ‘In Da Club’ yamamaye cyane, hariho ubutumwa bunnyega P.Diddy nyuma yaho Cassie avuga ku mashusho aheruka gushyirwa hanze na CNN yo mu 2016 uyu muraperi ari guhondagura uyu mukobwa bakundanye.
Mu butumwa bwa Cassie agaragaza ko yabayeho mu bihe by’umwijima biturutse ku ihohoterwa ndetse bikaba bikimukurikirana cyane ko akiri mu rugendo rwo gukira ibikomere byamuteye. Bwaje nyuma yaho P.Diddy asabye imbabazi ku bw’amashusho ye amukubitira muri hotel.
Ubu butumwa bwa Cassie, 50 Cent yabwifashishije yongera gukora mu jisho P.Diddy arandika ati “Ntegerezanyije amatsiko indirimbo nshya ya Cassie.”
I can’t wait to hear new music from @cassie , get to it let’s go! @bransoncognac @lecheminduroi pic.twitter.com/7KjLcvqgA7
— 50cent (@50cent) May 23, 2024





