Imyidagaduro: Umuhanzi Nizzo yavuze ku mvune yagiriye mu gitaramo cya Platini P

Apr 3, 2024 - 05:24
 0
Imyidagaduro: Umuhanzi Nizzo yavuze ku mvune yagiriye mu gitaramo cya Platini P

Imyidagaduro: Umuhanzi Nizzo yavuze ku mvune yagiriye mu gitaramo cya Platini P

Apr 3, 2024 - 05:24

Nizzo Kaboss wo mu itsinda rya Urban Boys yavuze ko kuva yava mu gitaramo cya Platini P ‘Baba Experience’, ari kwivuza imvune y’akagombambari yagize ubwo yahanukaga ku rubyiniro akikubita hasi.

Uyu muhanzi yavuze ko yagize ikibazo ku kirenge cyaje no kubyimba, ajya kwa muganga bamuha imiti kuri ubu akaba ari kwiyitaho.

Ati “Nyuma yo kuva kwa muganga bakampa imiti, ubu ndi kwikanda nkasigaho pomade bampaye, ntekereza ko mu minsi mike ndaza kuba meze neza.”

Nizzo Kaboss akimara kugwa ubwo yari asubiye ku rubyiniro, yavuze ko icyabaye ari uko yanyereye, bityo ko ari impanuka.

Iyi mpanuka yabaye ubwo abahoze muri Urban Boys bari ku rubyiniro mu gitaramo cya Platini P, aho yahanutse ku rubyiniro akubita hasi.

Nizzo yahishuye uko yavunikiye mu gitaramo cya Platini P
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268