Imyidagaduro: Bushali na B Threy baririmbiye abantu mbarwa i Lille (Amafoto)
Imyidagaduro: Bushali na B Threy baririmbiye abantu mbarwa i Lille (Amafoto)
Abaraperi Bushali na B Threy bamaze iminsi ku Mugabane w’u Burayi aho bitabiriye Iserukiramuco ryitwa ‘Africa Fest’ baririmbiye abantu bake cyane mu ijoro ryo ku wa 24 Gicurasi 2024, mu gitaramo cyatunguranye kuko ubusanzwe aba bahanzi bari mu bafite izina rikomeye mu Rwanda.
Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Lille mu Bufaransa cyitabiriwe n’abantu mbarwa cyari icya kabiri aba baraperi bakoze kuva bagera mu Burayi kuko mu minsi ishize hari icyo baririmbyemo i Paris, icyakora cyo kibona abantu.
Yaba aba bahanzi ndetse n’abateguye iki gitaramo, nta ruhande ruratangaza impamvu y’imigendekere mibi yacyo.
Nubwo iki gitaramo nyamukuru cyatumye berekeza i Burayi kitagenze neza, aba baraperi bategerejwe mu bindi bitaramo birimo ibizabera mu Bubiligi, Pologne n’ahandi.
Ku rundi ruhande abakunzi b’aba baraperi bari kwishimira ko bageze ku rwego rwo kujya gutaramira hanze y’u Rwanda.
Aba bahanzi bombi bazamukiye mu nzu ya Green Ferry Music ari naho batangiriye injyana ya Kinyatrap bakazatarama muri ibi bitaramo bari kumwe na Dr Nganji usanzwe ubafasha mu bijyanye no gutunganya indirimbo.







