Akababaro kenshi cyane kuri DJ Sonia ukiri ku kiriyo cya musaza we, yababajwe n’abamwitiriye amashusho y’inkumi yambaye ubusa

Apr 5, 2024 - 00:43
 0
Akababaro kenshi cyane kuri DJ Sonia ukiri ku kiriyo cya musaza we, yababajwe n’abamwitiriye amashusho y’inkumi yambaye ubusa

Akababaro kenshi cyane kuri DJ Sonia ukiri ku kiriyo cya musaza we, yababajwe n’abamwitiriye amashusho y’inkumi yambaye ubusa

Apr 5, 2024 - 00:43

DJ Sonia uri ku kiriyo cya musaza we uherutse kwitaba Imana, yababajwe n’abamwitiriye amashusho y’inkumi yambaye ubusa amaze iminsi akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Kuva ku wa 4 Mata 2024, ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gukwirakwizwa amashusho y’umukobwa uri mu buriri yambaye ubusa bikavugwa ko ari DJ Sonia.

DJ Sonia abinyujije mu itangazo ryashyizwe hanze n’abareberera inyungu ze, yayahakanye ahamya ko atari we, icyakora aboneraho no kwihanganisha nyirayo kuko ntawe ukwiye ibyo yakorewe.

Ati “Ndashimira by’umwihariko buri umwe wambaye hafi muri ibi bihe bikomeye, sinabona uko mbashimira urukundo mwanyeretse muri ibi bihe byo guherekeza musaza wanjye.”

Yakomeje agira ati "Ndashaka gushyira umucyo ku mashusho y’umukobwa ugaragara mu mashusho kuko atari njye ndetse nta n’uruhare nagize mu kugira ngo ajye hanze […] ku rundi ruhande mpagararanye n’uwagizweho ingaruka n’ibi bibazo kuko nta n’umwe bikwiye kubaho.”

DJ Sonia yaboneyeho gusaba abantu kwirinda kuvogera ubuzima bwe bwite.

DJ Sonia ukiri ku kiriyo cya musaza we, yababajwe n’abamwitiriye amashusho y’inkumi yambaye ubusa
I. Ferdinand I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783 631 268