Umunyamakuru Ndahiro valens papy yahakanye ibyo guhabwa amafaranga na Prophete Joshua
Umunyamakuru Ndahiro valens papy yahakanye ibyo guhabwa amafaranga na Prophete Joshua
Nyuma y'uko Prophete Joshua avuze ko yahaye amafaranga umunyamakuru Ndahiro valens papy, uyu munyamakuru yabiteye utwatsi.
Mu minsi mike ishize nibwo uwitwa Valens Papy Ndahiro yanenze Ibikorwa Prophete Joshua amaze mo iminsi byo gutanga amafaranga ku bakoresha imbuga nkoranyambaga aho uyu munyamakuru yagaragaje ko gusaba Abantu kugusingiza ukabishyura bishobora kuvamo Ibindi birenze ibyo hakaza mo ibyaha bisenya igihugu.
Nyuma yo kumva ayo magambo ya Ndahiro valens papy, uyu witwa Prophete Joshua uvugwaho amafaranga menshi cyane yaje gusubiza Papy amubwira ko ibyo akora Ari Showbiz Kandi ko ayo mafaranga aha abandi nawe(Papy) yayahawe muminsi yashize ndetse ko yamugaburiye umunsi amukoresha ikiganiro iwe murugo.
Mu kiganiro Ndahiro valens papy aherutse kugirana n'abanyamakuru barimo Phil Peter na Babu kuri Isibo byumwihariko mu kiganiro cy'imyidagaduro cyitwa The Choice live, Papy yahakanye ibyo guhabwa amafaranga ya Prophete Joshua.
Papy yavuze ko ntamafaranga yigeze yakira aturutse kwa Prophete Joshua ndetse niba hari igihamya uyu uvuga ko yayamuhaye yabigaragaza.
Ikindi Ndahiro valens papy yavuze nuko ajya gukoresha ikiganiro uyu mugabo witwa Prophete Joshua Kari akazi kuko yari yanajyanye n'umuntu bakorana mu buryo bwo kunoza umurimo wabo bityo ko batari gukenera n'amafaranga y'uwabahaye ikiganiro.
Inkomoko y'ibi ni amafaranga amaze iminsi atangwa na Prophete Joshua ku muntu wamuvuze neza akamurata ibigwi aho Abakoresha imbuga nkoranyambaga bazwi cyane mu gihugu bagiye babikora akaboherereza amafaranga nubwo benshi babifashe nabi.
Mu bamaganiye kure iki gikorwa bagaragazaga ko Ibi bishobora kuvamo Icengezamatwara igihe umuntu runaka Yaba yamaze kwigarurira imitima y'abantu benshi kuburyo kumva icyo ababwira byoroha.






