Imyidagaduro: Igishushanyo cy’umunyabugeni wo muri Côte d’Ivoire cyatigishije Kigali
Imyidagaduro: Igishushanyo cy’umunyabugeni wo muri Côte d’Ivoire cyatigishije Kigali
Umukobwa ukomoka muri Côte d’Ivoire witwa Laetitia KY yatigishije imbuga nkoranyambaga mu Rwanda, nyuma y’ifoto y’igishushanyo cye cyagiye hanze kuri uyu wa Mbere tariki 1 Mata 2024 kikavugisha benshi.
Iki gishushanyo cy’uyu mwari w’imyaka 28 yacyise “Roi d’Hommes’’ mu Gifaransa cyangwa “Umwami w’Abagabo’’ mu Kinyarwanda.
Mu mafoto yacyo yagiye hanze kigaragaza abagabo batanu bahambiranyije ibitsina bambaye ubusa, nyuma mu kugisobanura uyu mukobwa akifashisha imbeba esheshatu zihambiranyije imirizo.
Yasobanuye ko cyamuje mu mutwe ubwo yasomaga ibyiswe “Rat King”. Iyi nteruro yakoreshwaga mu myaka yo hambere yakomowe ku ijambo ry’Ikidage “Rattenkönig’’.
Aha imbeba zarazirikanywaga imirizo hamwe mu buryo zidashobora gutandukanywa. Izi mbeba iyo zagwaga hasi zihanutse ntihagire umuntu uzitandukanya, byanga bikunze byarangiraga zipfuye.
Iki gishushanyo cye ‘cy’ibitsina by’abagabo’ bizirikanye yagereranyije n’izi mbeba zizirikanyije imirizo, avuga ko yahisemo kugikora kubera ibiganiro (Podcast) bimaze igihe bikorwa n’abagabo bibasira abagore.
Ati “Ikintu kibashimisha ni ukujya inyuma ya y’indangururamajwi ubundi bakavuga ukuntu abagore nta gaciro bafite[...] ubundi bagakunda gukora urutonde rurerure rw’ibintu bisobanuye abagore.’’
Mu byo avuga yemeza ko kugira ngo ube uri uw’agaciro mu maso y’abakora icyo kiganiro ari ukuba; ukurura benshi, muto, uganduka (wemera ko umugabo ari hejuru yawe), kandi ukemera ubukene bwabo utabyemera bakakwita ‘umukuzi w’ibyinyo’ nk’uko mu kinyaranda cy’ubu bamwe babyita.
Uyu mukobwa agaragaza ko ibi bigusha benshi bakurikira iyi ‘podcast’ mu mutego wo kugira imyumvire itandukanye ku bagore yiganjemo idakwiriye.
Ati “Niba nzi neza ko imvugo yabo ari ikinyoma, aho gukoresha imbaraga zanjye nkasarira ibyo bavuga, dushobora gukoresha ibintu bifatika kugira ngo duhinyuze ingingo zabo kandi cyangwa tukabaseka nk’uko nabikoze muri iyi shusho! Ntukemere ko hagira umuntu ukwinjizamo ibitekerezo bye.’’
Uyu mukobwa ntiyigeze agaragaza nyiriza uburyo ahuza iki gishushanyo cye n’iki cy’imbere yemeza ko cyamubereye isoko y’inganzo.
Benshi mu Banyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambaga babonye iki gishushanyo bagaragaje ko kigamije guharabika abagabo, mu gihe abandi bavuga ko ntacyo gitwaye kuko ari ubuhanzi.
Uwitwa @kanisekere niwe wasembuye ibitekerezo bya benshi ashyira ku rukuta rwe iki gishushanyo.
Mu batanze ibitekezo bagaragaje ko gitesha agaciro umugabo. Nk’umunyamakuru Nzeyimana Lucky yanditse ati “İki gihangano gitesha agaciro umugabo! Ubwacyo nacyo kivuga ibintu bibi.’’
Mugenzi we Ingabire Egidie Bibio bakorana kuri RBA, yanditse ati “ Nta bumenyi buhambaye mfite mu bisobanuro bihabwa ibihangano, gusa ibigayitse ndabigaya. Igisobanuro byagira cyose, iki gihangano nta cyubahiro nakibonyemo, nta kinyabupfura nakibonyemo, nta bumuntu nakibonyemo, nta nyigisho nakibonyemo. Uwo ni njye!’’
“Ku ruhande rw’abababajwe na cyo, nyamuneka mureke kubigira rusange, uwagishushanyije ntiyatumwe n’abagore bose, ntawe yavugiye, ntawe ushyigikiye igihangano kibasira uyu cyangwa uriya. Ku bw’amahirwe make mu kumukosora murekere aho kuboneraho kwibasira uyu cyangwa uriya.’’
Abandi baje bavuga ko uretse kuba igihangano gitesha agaciro umugabo, uyu mukobwa ubwe nawe afite ihungabana ryo ku rwego ruhambaye.
Uyu mukobwa yatangiye ibijyanye n’ubugeni ubwo yari afite imyaka 16. Kuri we yiyumva nk’impirimbanyi y’uburenzira bwa muntu n’abagore by’umwihariko binyuze muri iyi mpano Imana yamuhaye. Yagiye yitabira ibikorwa bitandukanye bikomeye ndetse iwabo ni umwe mu bakora aka kazi bubashywe n’ubwo akunze kwibazwaho.





