Indege ya Air India yarimo abagenzi 242 yahiye irakongoka ubwo yerekezaga i London

Jun 12, 2025 - 06:39
 0
Indege ya Air India yarimo abagenzi 242 yahiye irakongoka ubwo yerekezaga i London

Indege ya Air India yarimo abagenzi 242 yahiye irakongoka ubwo yerekezaga i London

Jun 12, 2025 - 06:39

Indege ya kompanyi y’u Buhinde, Air India, yari itwaye abagenzi 242 yerekeza i London mu Bwongereza, yakoze impanuka nyuma y’iminota mike ihagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Ahmedabad, mu gihugu cy’u Buhinde.

Iyi ndege yo mu bwoko bwa Boeing 787-8 Dreamliner, izwi nka AI171, yari ikimara kugera ku burebure bwa Feet 625 (bingana na metero 190) ubwo yahuye n’ikibazo gikomeye, igatakaza uburyo bw’itumanaho ryayo.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya mu gitondo ku wa 12 Kamena 2025, ahagana saa 04:08 mu gihe cyaho. Abaturage bo mu gace kari hafi y’ikibuga cy’indege batangaje ko bumvise urusaku rukomeye, ndetse Polisi yemeje ko iyi mpanuka yabereye hafi y’ahatuwe.

Mu itangazo rigufi ryasohowe na Air India, ryavuze ko:
“Indege ya AI171 yavaga i Ahmedabad yerekeza ku Kibuga cy’Indege cya Gatwick i Londres, yakoze impanuka kuri uyu wa 12 Kamena 2025. Ubuyobozi buri gukora iperereza ryimbitse ku byabaye, amakuru arambuye azatangazwa mu gihe cya vuba.”

Kugeza ubu, nta mibare iratangazwa ku bushobozi bw’abantu bagize ibyago cyangwa abakomeretse. Ubuyobozi bw’indege n’inzego z’umutekano bakomeje iperereza ku mpamvu zishobora kuba zarateye iyo mpanuka ndetse ari nako bareba ko hari abatarashiramwo umwuka ngo batabarwe.

MBARUSHIMANA Elia MBARUSHIMANA Elia joined journalism as a volunteer in 2018. Currently an Entertainment Journalist & News Reporter. I worked for NEWSWITHIN, MAXIMED TV, and Ukwelitimes.com as well as imirasiretv.com & bigezwehotv.com | Contact Me: +250781087999 or mbarushimanaelia50@gmail.com