Indirimbo za Drake, Kendrick Lamar na Taylor Swift zigiye kuvanwa kuri TikTok
Indirimbo za Drake, Kendrick Lamar na Taylor Swift zigiye kuvanwa kuri TikTok
Universal Music ireberera abahanzi barimo Kendrick Lamar, Adele, Drake, Taylor Swift n’abandi, yatangaje ko igiye guhagarika amasezerano na TikTok, nyuma yo kunanirwa kumvikana ku nyishyu ikwiye hagati y’impande zombi.
Mu itangazo iki kigo cyashyize ahagagaragara, kivuga ko kigiye guhagarika amasezerano cyari gifitanye na TikTok, nyuma yo kunanirwa kumvikana ku mafaranga azajya yishyurwa iki kigo gifite mu nshingano benshi mu bahanzi bakomeye mu muziki w’isi.
Universal ivuga ko TikTok ibishyura igice cy’ayo izindi mbuga nkoranyambaga zishyura kugira ngo zikoreshe indirimbo z’abahanzi babarizwa muri icyo kigo.
Iti “TikTok irashaka kubaka ubucuruzi bushingiye ku muziki, ariko ntishaka kwishyura igiciro gihwanye n’agaciro k’uwo muziki.”
Universal kandi ivuga ko igiye guhagarika aya masezerano, mu kurengera inyungu z’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo no kubarinda kugirwaho ingaruka mbi bitewe n’ubwenge bukorano [Al].
Iki kigo kivuga ko kizahagarika gutambutsa ibikorwa byacyo, kuri TikTok amasezerano bafitanye arangiye tariki 31 Mutarama 2024. Uru rubuga rwasubije Universal Music ko yashyize imbere ubugugu kurusha kureba inyungu z’abahanzi ireberera.
Iti “Birababaje kuba Universal Music Group yashyize imbere ubugugu kurusha inyungu z’abahanzi n’abanditsi b’indirimbo. Uretse ikinyoma batangaje, ukuri ni uko bahisemo guhunga urubuga rukoreshwa n’abarenga miliyari, rukora nk’igikoresho cy’ubuntu cyamamaza impano.”
Mu gihe aya masezerano yaseswa, indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Isi barimo Drake, Taylor Swift, Billie Eilish, Bad Bunny, Sting, The Weeknd, Alicia Keys, SZA, Steve Lacy, Kendrick Lamar, Harry Styles, Ariana Grande, Justin Bieber, Adele, Elton John, J Balvin, Post Malone, zishobora gukurwa kuri TikTok.







