Intambara ya Iran na Israel yahinduye isura, Trump abasabye agahenge
Intambara ya Iran na Israel yahinduye isura, Trump abasabye agahenge
Ibi birindiro by’ingabo byitwa US Al-Udeid Air Base amakuru aravuga ko misile 6 zabashije kubigwaho nyuma yaho Qatar yakoresheje ubwirinzi bwo mu kirere bwayo irasa misile zivuye muri Iran. Cyakora abasirikare bari muri biriya birindiro bari babanje kuburirwa ko baza guterwa barahava, kugeza ubu nta wahitanywe n’ibisasu.
US Al-Udeid Air Base ni byo birindiro binini by’ingabo za America mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati, bibamo abasirikare 13,000.
Perezida Donald Trump yahise ateranya inama y’umutekano hategerejwe icyemezo ashobora gufata.
Intambara hagati ya Israel na Iran yahinduye isura ku wa Gatandatu ubwo America yatangazaga ko yarashe ku nganda eshatu za Iran zikorerwamo ibikorwa byo gutunganya nuclear.
Israel yakomeje kurasa kuri Iran kuri uyu wa Mbere, ibitero bikomeye ni icyabereye kuri gereza ya Evin muri Iran, aho Israel ivuga ko ari ahantu habi icyo gihugu gifungira abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ikindi gitero cyagabwe kuri Kaminuza yitwa Shahid Beheshti University, imwe mu zikomeye muri Iran no kuri Ministeri y’Ingufu.
Ku rundi ruhande ibitero bya Iran byibasiye ibikorwa remezo by’amashanyarazi mu mujyi wa Ashdod. Igisirikare cya Iran kandi kivuga ko cyahanuye indege ya kabiri y’intambara ya Israel yo mu bwoko bwa F-35.
Iran yanerekanye amashusho ya drone yo mu bwoko bwa Hermes-900 ivuga ko ari iya gatatu imaze guhanirirwa muri Iran.
Igihugu cy’Uburusiya gikomeje kwamagana ibitero bya Israel na America kuri Iran, kimwe n’Ubushinwa na Pakistan na byo byagaragaje kudashyigikira Israel na America.







