Inzovu yivuganye uyobora ba mukerarugendo ahita apfa mukanya ko guhumbya

Mar 13, 2024 - 09:49
 0
Inzovu yivuganye uyobora ba mukerarugendo ahita apfa mukanya ko guhumbya

Inzovu yivuganye uyobora ba mukerarugendo ahita apfa mukanya ko guhumbya

Mar 13, 2024 - 09:49

Abashinzwe kubungabunga ibidukikije bababajwe n’urupfu rw’uwayoboraga ba mukerarugendo ukomoka muri Zimbabwe wishwe n’inzovu yari yarakaye muri Afurika y’epfo ahitwa Gondwana Private Game Reserve.

Ku mugoroba wo ku cyumweru,nibwo David Kandela,w’imyaka 36, ​​wari uyoboye itsinda rya ba mukerarugendo yapfuye nk’uko byatangajwe n’iki kigo.

Yongeyeho ko ibi byabaye mu gihe amashyo y’inzovu yo muri Gondwana yanyuraga mu nkambi yubatsemo amahema aha muri Gondwana.

Iri tangazo ryongeyeho riti: “Ubushyo bw’inzovu bwanyuze mu nkambi hanyuma David ahura n’inzovu yari isigaye inyuma mbere gato y’uko ibintu bibabaje bibaho.”

Bagenzi be bakoranaga bavuze ko Bwana Kandela yari inzobere mu kuyobora ba mukerarugendo kandi yakoraga neza umurimo we.

Ibintu nkibi ntibisanzwe bibaho, ariko inzovu ngo hari ubwo zibangamirwa n’umubare munini w’aba mukerarugendo,mu duce tutagenewe gusurwa na ba mukerarugendo.

Inzovu nizo zikurura ba mukerarugendo cyane muri Afrika yepfo.

H. Rene Maurice I am responsible for this article, not the BIGEZWEHO TV website. Please contact me if you need more information about it : +250 783348461