Iran irasaba FIFA korohereza abo muri IRGC kwitabira Igikombe cy’Isi 2026
Iran irasaba FIFA korohereza abo muri IRGC kwitabira Igikombe cy’Isi 2026
Iran iri mu biganiro na FIFA isaba koroherezwa ku banyamuryango ba IRGC kugira ngo bazabashe kwitabira Igikombe cy’Isi 2026 kizabera muri Amerika, Canada na Mexique.
Mu gihe hitegurwa Igikombe cy’Isi cya 2026, igihugu cya Iran kiri mu biganiro bikomeye n’Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi, FIFA, ku bijyanye n’abazemererwa kwinjira mu bihugu bizakira iri rushanwa.
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran (FFIRI), Mehdi Taj, yatangaje ko bagiye gusaba FIFA gukuraho imbogamizi zibangamira bamwe mu Banya-Iran bafite aho bahuriye n’umutwe w’ingabo uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), bashobora kutemererwa kwinjira mu bihugu bizakira Igikombe cy’Isi.
Ibi bije nyuma y’uko mu mpera za Mata 2026, intumwa za Iran zibujijwe kwinjira muri Canada aho zari zigiye kwitabira Inteko Rusange ya FIFA, kubera ko Mehdi Taj uyobora FFIRI yigeze kuba mu mutwe wa IRGC.
Nubwo batabashije kwitabira iyo Nteko Rusange, FIFA yabatumiriye ku cyicaro cyayo i Zurich mu Busuwisi kugira ngo baganire ku buryo iki kibazo cyakemuka mbere y’uko Igikombe cy’Isi gitangira.
Mu kiganiro Mehdi Taj yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Iran (IRIB), yavuze ko ku wa 20 Gicurasi 2026 bazagirana ibiganiro na FIFA, aho bazibanda ku kurinda uburenganzira bw’Abanya-Iran bose bazitabira iri rushanwa.
Ati: “Icyo dukeneye ni ukwizezwa umutekano n’uburenganzira bwacu igihe tuzaba turi mu Gikombe cy’Isi. Nta muntu ufite uburenganzira bwo kubangamira uburyo bw’imiyoborere bwacu, cyane cyane ku birebana n’ingabo zacu.”
Yakomeje avuga ko niba badahawe ibyo byizere, Iran ishobora kwanga kwitabira iri rushanwa, nubwo yemeza ko FIFA ari yo ifite ijambo rya nyuma mu gutegura iri rushanwa, atari politiki z’ibihugu byakira.
Ku rundi ruhande, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, aherutse gutangaza ko igihugu cye kitazabuza Iran gukina Igikombe cy’Isi, ariko ko abantu bafite aho bahuriye na IRGC batazemererwa kwinjira ku butaka bwa Amerika.
Ibi bishimangira ko ikibazo atari ugukina gusa, ahubwo ari ukwinjira mu gihugu no kugera aho imikino izabera.
Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, we yatangaje ko nta kabuza Iran izitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, ndetse igakinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nubwo hari ibiganiro bikomeje ku bijyanye n’abazemererwa kwinjira.
Igikombe cy’Isi cya 2026 kizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026, kikazabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique.
Ikipe y’igihugu ya Iran iri mu Itsinda G hamwe na Misiri, u Bubiligi na Nouvelle-Zélande, aho biteganyijwe ko hazaba amarushanwa akomeye muri iri tsinda.






